Inkuru Nyamukuru

APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye

todayAugust 12, 2022 79

Background
share close

Ikipe ya APR FC na AS Kigali zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, zizajya zakirira imikino yazo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y’uko iyi stade isohotse ku rutonde rw’izemewe na CAF.

APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye

Mbere y’uko imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere n’ayatwaye ibikombe iwayo, muri Afurika CAF Champions League na CAF Confederation Cup, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje stade zujuje ibisabwa mu bihugu bitandukanye, kugira ngo zemererwe gukinirwaho imikino y’amarushanwa mpuzamahanga.

Uru rutonde rugaragaraho ko stade mpuzamahanga ya Huye ariyo yonyine yemerewe kuberaho imikino mpuzamahanga mu Rwanda, ibi bisonuye ko ikipe ya APR FC izakina CAF Champions League yatomboye ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia, na AS Kigali izakina CAF Confederation Cup yatomboye ikipe ya ASAS Djibouti Telecom yo muri Djibouti, imikino yose bazakirira mu Rwanda izabera mu karere ka Huye.

Umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Jules Karangwa, yari aherutse gutangariza Kigali Today ko Stade mpuzamahanga ya Huye CAF yamaze kwemerera u Rwanda ko umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2023), ruzakina na Ethiopia uzabera kuri iyo stade.

APR FC yatwaye shampiyona ya 2021-2022
AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi gukora kinyamwuga

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yasuye abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, abasaba guhora bari maso kandi bagakora akazi ko gucunga umutekano kinyamwuga. DIGP Namuhoranye, ubwo yaganirizaga aba bapolisi ku wa gatatu tariki ya 10 Kanama 2022, yabibukije ko akazi kabo ari ugucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu. Yagize ati: “Mugomba kuba maso buri gihe, mugaharanira  ko umutekano uhora wizewe kugira […]

todayAugust 12, 2022 152

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%