Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abakora ibikorwa byo gushimuta abantu 55 baguye mu bitero by’indege

todayAugust 12, 2022 60

Background
share close

Igisirikare cya Nijeriya kirwanira mu kirere cyatangaje ko ibitero by’indege cyagabye muri iki cyumweru ku mitwe yitwaje intwaro, byahitanye abagera kuri 55 bazwi mu bikorwa byo gushimuta abantu kugira ngo bababyaze amafaranga mbere yo kubarekura.

Umuvugizi w’icyo gisirikare yavuze ko inyuma y’ibyo bitero abo bagizi ba nabi barekuye abantu bari baragize imbohe.

Reta ya Nijeriya yakomeje gushinjwa ko yananiwe no guhagarika abashimuta abantu ndetse n’ibitero by’abajihadiste.

VOA, ivuga ko ibyo bitero by’indege bikozwe nyuma y’icyumweru Prezida wa Nijeriya Muhammadu Buhari akoranyije inama ku mutekano w’igihugu avuga ko yahaye abashinzwe umutekano uburenganzira bwose bwo guhangana n’abakora iterabwoba.

Nijeriya imaze imyaka irenga cumi n’ibiri irwanya intagondwa zigendera ku mahame ya kiyisilamu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi, igiporisi cya Nijeriya cyatangaje ko cyafashe abantu bane bakekwa kugira uruhare mu gitero cyakozwe kuri kiliziya Gatolika, gihitana ubuzima bw’abakristu 40 muri reta ya Ondo iri mu majyepfo ashyira iburengerazuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye

Ikipe ya APR FC na AS Kigali zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, zizajya zakirira imikino yazo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y’uko iyi stade isohotse ku rutonde rw’izemewe na CAF. APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye Mbere y’uko imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere n’ayatwaye ibikombe iwayo, muri Afurika CAF Champions League na CAF Confederation Cup, Impuzamashyirahamwe […]

todayAugust 12, 2022 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%