Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi gukora kinyamwuga

todayAugust 12, 2022 152

Background
share close

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yasuye abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, abasaba guhora bari maso kandi bagakora akazi ko gucunga umutekano kinyamwuga.

DIGP Namuhoranye, ubwo yaganirizaga aba bapolisi ku wa gatatu tariki ya 10 Kanama 2022, yabibukije ko akazi kabo ari ugucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati: “Mugomba kuba maso buri gihe, mugaharanira  ko umutekano uhora wizewe kugira ngo  u Rwanda rugumane isura nziza  mu ruhando rw’amahanga. Abanyarwanda bagomba kwishimira umutekano wabo kandi ni inshingano zacu nka Polisi y’u Rwanda kubishimangira.”

Yabibukije ko ruswa muri Polisi y’ u Rwanda itihanganirwa, kimwe n’ibindi byaha bigira ingaruka ku gihugu nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu nzira zikomeye zo gucuruza magendu kubera ko aho gaherereye ku mupaka uhana imbibi n’igihugu cya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

DIGP Namuhoranye yibukije abapolisi guhora barangwa no kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe ndetse no gukunda akazi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Koperative yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y’izabukuru

Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri ‘COPRORIZ Ntende’ bageze mu zabukuru barenga 360, batangiye guhabwa amafaranga y’izabukuru abafasha mu mibereho, ikaba iyaha abageze ku myaka 65. COPRORIZ Ntende yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y’izabukuru Ubusanzwe abantu bahabwa amafaranga y’izabukuru (Pension), baba ari abakozi ba Leta cyangwa ab’ibigo bititari ibya Leta, ariko bose bahujwe no kubona umushahara wa buri kwezi kandi barateganyirijwe mu Kigo cy’Ubwiteganyirize. Bishobora kuba ari ubwa mbere bibaye ku bantu […]

todayAugust 12, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%