Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guha ipeti Ian Kagame

todayAugust 13, 2022 350

Background
share close

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya Ian Kagame mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza, Royal Military Academy. Yahawe ipeti rya Sous Lieutenenant.

Uyu muhango wo guha aba basirikare amapeti barimo na Ian Kagame wabereye i Sandhurst mu Bwongereza ku wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022.

Mu birori biryoheye ijisho byatambukaga ku rubuga rwa Facebook y’iri shuri, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu cyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu ndetse hanaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

Uretse Ian Kagame wahawe ipeti ry’abofisiye bato, abandi Banyarwanda babiri bambitswe amapeti ni Park Udahemuka na David Nsengiyumva.

Muri rusange abarangije amasomo barimo 208 bo mu Bwongereza n’abandi 41 bo mu mahanga baturutse mu bihugu 26.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kubumba amavaze byabahinduriye ubuzima

Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri Koperative ‘Abakomezamwuga’, bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wo kubumba amavaze ategurwamo indabo wabahinduriye ubuzima, kuko byabafashije kwiteza imbere. Mukarusanga Zurayika ni umwe mu bakora umwuga wo kubumba amavaze, avuga ko yawutangiye afite imyaka 10 akiba mu Karere ka Rwamagana aho ababyeyi be bari batuye. Mukarusanga avuga ko wari umwuga ababyeyi be bakoraga, na we akura abikora ariko yabishyizemo […]

todayAugust 13, 2022 93

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%