Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka ibilometero 70 by’imihanda

todayAugust 15, 2022 430

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari hazaba hamaze kubakwa ibilometero 70 by’imihanda.

Umuhanda mushya US Embassy-Kimicanga, ni umwe mu mihanda minini iherutse kubakwa

Umuyobozi ushinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Emmanuel Asaba Katabarwa yatangarije ikinyamakuru The New Times ko inyigo zikomeje gukorwa kugira ngo abaturage batangire kwimurwa mbere yo gutangira imirimo yo kubaka.

Ati: “Tugiye gutangira kubaka uduce 21 tw’imihanda ibice tugera kuri 21 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Ubu turi mubikorwa byo kwimura abantu ku mihanda imwe n’imwe indi nayo iri mu nyigo. Kwimura abantu nibimara kurangira tuzatangira kubaka”.

Yavuze ko nta tariki nyayo yo gutangiriraho kuko kwimura abantu bizaterwa n’ubufatanye bw’abaturage mu gutanga ibyangombwa bisabwa ndetse na gahunda zo kwishyurwa.

Ati: “Turasaba abaturage kugira uruhare rugaragara muri gahunda yo kubimura batanga ibyangombwa bisabwa ku gihe kugira ngo bashyurwe ku gihe n’ibikorwa byo kubaka bitangire ku gihe. Turizera ko gahunda yo kwimura abantu izaba yarangiye mu Kwakira uyu mwaka. Ibi bivuze ko mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere dushobora gutangira kubaka imwe mu mihanda iteganijwe ”.

Katabarwa yavuze ko abaturage bafite ibibazo by’ibyangombwa bisabwa bitangwa na leta bashobora koroherezwa kubibona kugira ngo na gahunda z’ibikorwa byo kubimura bikurikiranwe vuba.

Ati: “Imishinga nk’iyi itinzwa na ba nyir’umutungo badatanga amakuru yuzuye akenewe kugira ngo bishyurwe. Turateganya kurangiza imihanda mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari (mu mpera za Kamena umwaka utaha) ariko rimwe na rimwe duhura n’izindi mbogamizi nk’imvura nyinshi, bishobora gukoma mu nkokora imirimo y’ubwubatsi ”.

Yavuze ko imwe mu mihanda minini igomba kubakwa, harimo harimo uwa Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga, Miduha-Mageragere- Migina na Contrôle Technique.

Ati: “Umuhanda uva mu gace ka Migina ugana kuri Technique uzahuza umwe uva mu karere ka Gasabo werekeza ku cyicaro gikuru cya Airtel na Sports View Hotel imbere ya sitade Amahoro. Umuhanda uzakomeza kuva kuri Control Technique, unyuze i Remera uhuza Kimironko “.

Katabarwa yongeyeho ko undi muhanda uteganijwe muri iki cyiciro ari umuhanda wa Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze ufite uburebure bwa kilometero 10.4, ndetse ko uri mu nyigo.Umuhanda iteganijwe kandi urimo uwa Remera-Baho Hospital.

Ati: “Uyu ni umuhanda uva Nyabisindu ujya kuri Baho Hospital nawo uhuza umuhanda uva Nyarutarama ugana Gishushu”.Uyu mushinga urimo kandi kubaka umuhanda wa Rugenge-Ibitaro bya Muhima-Nyabugogo ku isoko ryo kwa Mutangana.

Ati: “Uyu muhanda uva ahakorerwa icyicaro gikuru cya RURA (ahahoze hitwa mu Kiyovu cy’abakene ) uzajya wifashishwa mu kunganira imihanda minini mugihe hari umuvundo mwinshi w’imodoka.

Imihanda mito izubakwa izunganira iminini mu kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga

Umuhanda Sonatube-Sahara uri mu yindi mihanda igomba gukorwa, nk’uko Katabarwa abitangaza, ngo uzahuzwa n’umuhanda uva Kabeza.

Yongeyeho ko umuhanda wa Busanza-Muyange uzenguruka Kagarama mu karere ka Kicukiro nawo uzubakwa muri iki cyiciro.Ati: “Ibi bivuze ko dushaka guhuza Kanombe na Kicukiro tutiriwe tugaruka ku i Giporoso”.

Yavuze ko iyo mihanda yose nihuzwa izagabanya cyane ubwinshi bw’ibinyabiziga mu mihanda minini.

Hagati aho, Umuyobozi ushinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali yavuze ko umuhanda wa Giporoso-Kabuga uzagurwa mu mushinga w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA). Ndetse ko inyigo iri gukorwa kuri uyu mushinga.

Umuhanda wa kilometero 70 ni igice cyumushinga wibikorwa remezo by’umujyi wa Kigali (Kigali Infrastructure Project) mu rwego rwo kubaka ibilometero 215 by’imihanda n’ibiraro hirya no hino nibura kugeza muri 2024.

Kugeza ubu ingo zirenga 2, 009 zizimurwa, mu rwego rwo kugirango hatangire ibikorwa byo kubaka iyi mihanda. Nk’uko abayobozi b’Umujyi babitangaza.

N’ubwo Eng. Katabarwa atagaragaje ingengo y’imari yose, yijeje ko guverinoma yiteguye kubona ingengo y’imari bitewe n’ibikenerwa buri mwaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: William Ruto niwe watsinze amatora ya perezida, yiyemeza kuyobora guverinoma y’umucyo

Perezida wa Komisiyo y'amatora ya Kenya yatangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%. Perezida wa Komisiyo y'amatora ya Kenya ashyikiriza William Ruto inyandiko y'ibyavuye mu matora kuri Bomas of Kenya Abakomiseri bane (4) kuri barindwi (7) ba komisiyo y’amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe ibi, bajya kuganira n’abanyamakuru. Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanyije n’ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera "umwijima […]

todayAugust 15, 2022 131

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%