Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye 23 barongererwa ubumenyi mu guhugura aboherezwa mu butumwa bwa UN

todayAugust 16, 2022 86

Background
share close

Aba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, batangiye amahugurwa, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Bazayasoza amahugurwa bari ku rwego rwo guhugura abo mu nzego z’Igisirikari, Igipolisi n’Igisivili

Ni amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, mu bijyanye no guhugura abo mu nzego za gisirikari, igisivili n’Igipolisi, boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, butegurwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Abo ba Ofisiye uko ari 23, baturutse mu bihugu bya Benin, Ghana, Niger, Rwanda, Senegal, Sierra Leone, Tanzania, Togo, Uganda na Zambiya.

Lt Col Bran Mbulo, ukomoka mu gihugu cya Zambiya, avuga ko hari urwego rw’ubumenyi yari akeneye kugeraho, kugira ngo bimufashe kujya asohoza neza inshingano z’ubutumwa bw’amahoro.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, ahantu hugarijwe n’ibibazo by’intambara, akenshi abasivili bahahurira n’ingorane zikomeye zirimo guhohoterwa, kwicwa, kuva mu byabo n’ibindi. Cyane cyane icyiciro cy’abagore n’abana, kikaba kimwe mu bizahazwa kandi bakagerwaho byihuse n’ingaruka. Ni ngombwa rero ko, twe nk’aboherezwa mu butuma, bugira uruhare mu kugarurira bene nk’abo icyizere, dukwiye kuba dufite ubumenyi buhagije, bw’uburyo twabagobotora ibyo bibazo. Ibi bikaba biri mu byo niteze kuri aya mahugurwa”.
Mugenzi we, wayitabiriye aturutse mu Ngabo z’u Rwanda, Lt Col Marcel Mbabazi, yunzemo avuga yiteze kuyungukiramo byinshi.

Ati “Uyu uzaba n’umwanya wo kunguka ubumenyi bushyashya no kwigira kuri bagenzi bacu twitabiriye hamwe, imikorere y’iwabo n’udushya cyangwa umwihariko w’uburyo babikoramo, kugira ngo ubwo bumenyi bwose tubuhurize hamwe, tube twabubyaza imikorere ihamye mu buryo bufatika; ku buryo n’abandi tuzigisha cyangwa natwe ubwacu, twajya dukora akazi kacu mu buryo buzana impinduka mu bihugu ibyo ari byo byose twoherezwamo kubungabungayo amahoro”.

Ba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika ni bo bitabiriye aya mahugurwa

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda n’Igihugu cy’u Buholandi. Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, yagarutse ku by’ingenzi bizibandwaho mu guhugura aba ba Ofisiye bayitabiriye, anasobanura uko bizarushaho gutuma ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bugera ku ntego.

Yagize ati “Bimwe mu byo bagiye kumara iyi minsi bigishwa, harimo kubasha gusesengura neza no gutahura ibihungabanya umutekano, amategeko agenderwaho n’ibihugu kugera no ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no guhosha izo mvururu, n’uburyo bafatanya n’izindi nzego baba bahuriye mu butumwa, kugira ngo habeho kurinda abaturage no kubagarurira umutekano”.

Ati “Aba bitabiriye aya mahugurwa, bazayasoza bari ku rwego rwo kubitoza Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili bitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ariko kandi ubwo bumenyi, na bo ubwabo, bube bwabafasha mu gihe na bo boherejwe mu butumwa bwa UN”.

Yaba Dr Martin Koper, Ambasaderi wungirije wu Buholandi mu Rwanda, ndetse na Maj. Mohammad Omar Habib uhagarariye ibikorwa by’aya mahugurwa, na bo bashimangiye ko ubutumwa bw’amahoro, budashobora kugera ku ntego zabwo, hatabayeho gutahiriza umugozi umwe.

Rtd Col Jill Rutaremara yashimangiye ko umusaruro witezwe kuri ayo mahugurwa ari ingirakamaro

Ibi bigashingira ku kuba ababifite mu nshingano, bagomba kuba bahuje imyumvire n’imikoranire ya hafi, kandi basobanukiwe byimbitse umurongo ngenderwaho n’amahame abagenga n’agenga UN.

Amahugurwa yo kuri uru rwego, Ikigo Rwanda Peace Academy kiyakiriye ku nshuro ya kabiri. Ayaherukaga yabaye mu mwaka wa 2019. Kuri iyi nshuro, akaba atangijwe kuri uyu wa mbere tariki 15, azasozwa tariki 26 Kanama 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka ibilometero 70 by’imihanda

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu mpera z'uyu mwaka w'ingengo y'imari hazaba hamaze kubakwa ibilometero 70 by'imihanda. Umuhanda mushya US Embassy-Kimicanga, ni umwe mu mihanda minini iherutse kubakwa Umuyobozi ushinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Emmanuel Asaba Katabarwa yatangarije ikinyamakuru The New Times ko inyigo zikomeje gukorwa kugira ngo abaturage batangire kwimurwa mbere yo gutangira imirimo yo kubaka. Ati: “Tugiye gutangira kubaka uduce 21 tw’imihanda ibice tugera kuri […]

todayAugust 15, 2022 430

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%