Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa ebyiri ziherutse kwibwa abanyamahanga babiri barimo umunya Kenya n’umuhinde ubwo bari bitabiriye inama zabereye muri Convention Center na Marriot Hotel, hafatwa abantu bane bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Abafashwe ni uwitwa Munyaneza Eddie Bertin ukurikiranyweho kuba yaritwaraga nk’umwe mu batumirwa akinjira ahabera inama azanywe no kwiba ziriya mudasobwa, aho iya mbere yayibye muri Convention Center ahaberaga inama Mpuzamahanga yiga ku byanya by’Afurika bikomye (APAC) mu kwezi gushize kwa Nyakanga, naho iya kabiri ayiba mu nama Mpuzamahanga ya Kigali Global Dialogue yabereye kuri Marriot Hotel ku wa 14 Kanama.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko hari abandi bantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ubu bujura ari bo Ndutiye Maurien Theophile, wari wahawe akazi muri Kompanyi yari ishinzwe porotocole y’inama ari we wafashije Munyaneza kubona ikirango (badge) kimufasha kugera ahaberaga inama.
Abandi babiri ni abakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe mu mujyi wa Kigali ari bo baguraga izo mudasobwa zibwe na Munyaneza.
CP Kabera yagize ati:” Mudasobwa ya mbere yibwe ku wa 18 Nyakanga, ikaba yari iy’umunya Kenya wari waje mu nama kuri Radison Blu Hotel, iya kabiri nayo yibwa umunyamahanga ufite ubwenegihugu bw’u Buhinde nawe wari witabiriye inama Mpuzamahanga yabereye muri Marriot Hotel.”
Yakomeje agira ati:” Hifashishijwe amashusho yafashwe na Camera (CCTV) muri hoteri zombi uko ari ebyiri, habanje gufatwa Munyaneza, ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga ari nawe wavuze abamufashije ari bo Ndutiye, wamushakiye badge yo kwinjira, Gihozo Jules wamuguriye mudasobwa zombi nyuma yo kuziba, ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 340, na Niyigena Jean de la Paix nawe waguze mudasobwa imwe muzo Gihozo yari yaguze. Ni ukuvuga ko Mudasobwa yibwe umunya Kenya yafatanywe Niyigena, naho iy’umuhinde ifatanwa Gihozo.”
Munyaneza na Ndutiye bari basanzwe ari inshuti magara, kuko bombi bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe mu mwaka ushize ubwo bafatwaga mu itsinda ry’urubyiruko rwabaswe n’ikiyobyabwenge cya Heroine.
Uruzinduko rw’ubushotoranyi ruherutse kuba rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ya Amerika, Nancy Pelosi mu karere ka Taiwan mu Bushinwa, mu buryo bunyuranyije n’ihame y’icyo gihugu, hamwe n’ibivugwa mu matangazo atatu hagati y’u Bushinwa na Amerika, byateje impagarara zikomeye mu bice bya Taiwan no mu karere ka Aziya-Pasifika. Bigaragara ko Amerika ari yo kibazo gikomeye cyo guhungabanya umutekano mu karere, bityo hakibazwa cyane uruhare Amerika igira ku Isi ya […]
Post comments (0)