Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu gusobanura filime, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.
Mu 2019, Yanga yari yatangiye urugendo rw’ivugabutumwa
Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.
Amakuru yatanzwe n’umuvandimwe we, Bugingo Bonnie uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime, yavuze ko yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye. Akaba yitabye Imana afite imyaka 40.
Yanga, ubwo yatangazaga ko yakiriye agakiza, yavuze ko byaturutse ku kuba imana yaramukijije kanseri, ni nyuma y’aho mu 2018, yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri.
Mu 2019, ubuhamya yagiye atanga, yavuze ko yagiye kwa muganga akaza kumenya ko uretse kuba arwaye ikibyimba ku gifu, hari haramaze kujyamo na kanseri.
Hari mu mwaka wa 1921 ubwo Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (The Communist Party of China - CPC) ryashingwaga mu bihe by’ubukene no mu bimeze nk’ubukoroni bw’abitwaga Kuomintang. Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (CPC) rivuga ko kuri ubu rimaze guca inzira y’amajyambere mu byiciro byose by’imibereho mu gihe cy’imyaka 100 rimaze rishinzwe, hashingiwe ku mahane abiri yo gukora icyiza hamwe no kwiyemeza kuba amahitamo meza. Ibi CPC ibigenderaho igamije guca […]
Post comments (0)