Iri tangazo ryongeyeho ko urupfu rwa Buravan rusize icyuho gikomeye haba mu muryango we, inshuti ndetse n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Itangaza rikomeza rigira riti: ” Turabasaba ubufatanye mu muryango, inshuti ndetse n’abafana be muri iki gihe cy’akaga gakomeye.”
Amakuru y’abantu be ba hafi avuga ko Buravan yatangiye kuremba nyuma yo kuririma indirimbo yise “Big time”, atangira kwivuza ku ya 2 Nyakanga muri uyu mwaka.
Yasubiye imuhira nyuma yo kumara icyumweru mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Icyo gihe Buravan aka yaratangaje ko arimo gukira ariko biza gutangazwa nyuma ko yagiye muri kenya gukomeza kwivuriza yo.
Kuva icyo gihe, ubuzima bwa Buravani bwakomeje kuzahara bituma abakunzi n’abafana bifatanya na we bamusengera aho kugira ngo bakomeze bavuge ku burwayi bwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kumara iminsi mike muri kenya, Buravan yagarutse mu Rwanda mbere yo kurizwa indege ijya mu buhinde mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama.
Yvan Buravan yavutse mu 1995 i Gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu muryango w’abana batandatu.
Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ku kigo cya Le Petit Prince, ayisumbuye ayakomereza muri Amis des Enfants na la Colombière.
Post comments (0)