Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa bugiye Kwohereza Ingabo mu Burusiya

todayAugust 18, 2022 156

Background
share close

Ubushinwa bugiye kohereza ingabo mu Burusiya mu myitozo yiswe “Vostok”, bisobanura uburasirazuba. Abo basirikare b’u Bushinwa bazajya kwifatanya mu myitozo ya gisirikare izayoborwa n’igihugu cy’Uburusiya.

Abandi basirikare ni ab’ibihugu by’u Buhinde, Bilarusi, Mongolia, Tajikistani n’ibindi. Ibi byatangajwe na minisitiri w’ingabo w’u Bushinwa.

Mu itangazo, uwo mu minisitiri yakomeje avuga ko uruhare rw’Ubushinwa muri iyo myitozo ihuriweho, ntaho ruhuriye n’ibirimo kuba ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu karere.

Mu kwezi gushize, u Burusiya bwatangaje gahunda yo gukoresha iyi myitozo ya “Vostok” kuva tariki ya 30 Kanama kuzageza kuya 5 Nzeri mu gihe buri mu ntambara ihenze muri Ukraine.

Imyitozo y’u Burusiya nk’iyo, yaherukaga kuba mu mwaka wa 2018, ubwo u Bushinwa bwayijyagamo ku nshuro ya mbere.

Minisitiri w’ingabo w’u Bushinwa yavuze ko kwohereza ingabo muri iyo myitozo, biri mu masezerano y’ubufatanye bwa buri mwaka, hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya.

Ingabo z’u Bushinwa zizoherezwa mu Burusiya

Ku buyobozi bwa Xi Jinping n’ubwa mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Poutin, Beijing na Moscou byarushijemo gusabana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatuye mu manegeka bifuza ko bakwimurwa babanje guhabwa ingurane

Abagituye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali, bifuza ko kuhakurwa byaba babanje kubona ingurane, kuko ngo ntaho bafite bashobora kujya, cyane ko baba bagiye gutangira ubuzima bushya. Kigali ifite uduce twishi turimo abatuye mu manegeka Ni henshi mu Mujyi wa Kigali ushobora kurebesha amaso nawe ukabona ko ari mu manegeka, ku buryo iyo imvura iguye abahatuye basenga Imana ngo ibasige amahoro. N’ubwo abahatuye babizi neza ko batuye mu manegeka kandi […]

todayAugust 18, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%