Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro bagize icyiciro cya 10 bavuye muri Libya.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, iri tsinda ryakiriwe rigizwe n’abagera ku 103.
Biteganyijwe ko berekezwa i Gashora mu Karere ka Bugesera, aho basanze bagenzi babo 421 bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje. Nk’uko byanyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA).
Ku ya 31 Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwari rwakiriye nabwo icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 132 bavanywe muri Libya.
Aba bimukira batangiye koherezwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano y’imyaka itatu yo ku ya 10 Nzeri 2019 yashyizeho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR agamije kwakira impunzi n’abimukira.
Ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa. Kuva icyo gihe nibwo itsinda rya mbere ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro ryoherejwe i Kigali.
Bahise bashyirirwaho inkambi ibakira by’agateganyo, mu gihe baba bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira. Ikaba iherereye i Gashora mu Bugesera.
Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya kandi biheruka kongera amasezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, hanongerwa n’umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.
Abayobozi mu Bushinwa barimo kugerageza gusembura imvura ngo igwe mu bice byo hagati no mu majyepfo ashyira uburengerazuba kubera amapfa akabije n’ubushyuhe bwageze ku bipimo bitigeze bibaho mu mateka. Abahanga mu ntara ya Hubei bari mu bikorwa byo kurema ibicu kuwa 16 Kanama Uruzi rwa Yangtze rurerure muri Aziya ubu rwarakamye ku gipimo kitigeze kibaho kuva mbere. Mu bice bimwe, imvura yabuze ku rugero rwo munsi ya 1/2 cy’iyari isanzwe […]
Post comments (0)