Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye imyenda ibonerana yarekuwe by’agateganyo
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Kubera ko umunyamategeko wunganira Mugabekazi Liliane yasabye ko urukiko ruburanishiriza urwo rubanza mu muhezo, ntiharamenyekana neza icyo urukiko rwategetse Mugabekazi Liliane nyuma yo kumurekura by’agateganyo. Ifungwa rya Mugabekazi ryaturutse […]
Post comments (0)