Inkuru Nyamukuru

Mali irashinja u Bufaransa gushyigikira imitwe y’iterabwoba

todayAugust 19, 2022 77

Background
share close

Mali irashinja Ubufaransa kuba bufasha imitwe y’iterabwoba. Ibi biri mu ibarwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yandikiye uyoboye akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano.

Abdoulaye Diop, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali

Iyo barwa ivuga ko indege z’abanyamahanga, cyane cyane iz’Abafaransa zikomeje kuvogera ikirere cya Mali inshuro zirenga 50, ndetse n’ibindi bikorwa bitari bike bwakoze bwirengagije ko Mali ari igihugu cyigenga.

Ibarwa y’uyu muyobozi ivuga ko reta ya Mali ifise ibihamya bifatika by’ibyo ishinja u Bufaransa aho Ubufaransa butanga amakuru ku mitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel.

U Bufaransa kandi burashinjwa kuba indege zabwo zizana intwaro n’amasasu kuri abo bakora iterabwoba.

Ambasade y’u Bufaransa muri Mali yahakanye ibyo byose bikomeje gushinjwa icyo gihugu ibicishije mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ku wa gatatu.

Yavuze ko u Bufaransa bwagiye gufasha muri Mali hagati y’imyaka ya 2013 na 2022 kurwanya imitwe y’iterabwoba bubisabwe n’abayobozi ba Mali kandi ko butigeze bufasha iterabwoba mu buryo ubwo aribwo bwose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IBUKA yakiriye neza icyemezo cyo gutangira urubanza rwa Kabuga

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Icyemezo cyo gutangira urubanza rwe cyafashwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) i La Haye mu Buholandi, ku wa Kane 18 Kanama 2022, nyuma y’imyaka ibiri Kabuga atawe muri yombi. Félicien Kabuga w’imyaka 80 yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi […]

todayAugust 19, 2022 73

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%