Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Babiri bagwiriwe n’ikirombe

todayAugust 19, 2022 58

Background
share close

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.

Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Murambi, Karangwa Samuel, avuga ko iki kirombe cyagwiriye aba baturage mu masaha ya saa kumi na 45 (16:45) z’umugoroba.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Hakizimana Emmanuel w’imyaka 40 na Habyarimana Jean Paul w’imyaka 48.

Aba baturage bakoreraga Koperative KOTATU icukura amabuye yo kubaka mu mudugudu wa Karwa.

Ati “Turimo gucukura dukoresheje amasuka, amapiki n’imitarimba ariko biragoye ko tubakuramo, kuko amabuye yabatabye mu burebure bwa metero 4 z’ubujyakuzimu”.

Karangwa arasaba ko hakorwa ubutabazi bagahabwa imashini yo kwifashisha, kuko bigaragagara ko harimo amabuye manini abaturage batabasha guterura.

Kuriduka kw’iki kirombe Karangwa avuga ko bishora kuba byatewe n’imvura imaze iminsi igwa, bigatuma ubutaka bworoha bugatenguka.

N’ubwo harimo hakoreshwa imbaraga z’abaturage ngo bavanwemo, Karangwa abona bidashoboka kubera ubwinshi n’ubunini bw’amabuye yabaguye hejuru, agasaba ubundi bufasha kugira ngo bakurwemo, gusa ngo nta kizere cy’uko bavanwamo bakiri bazima.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 10 cy’impunzi n’abimukira bavuye muri Libya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impunzi n'abasaba ubuhungiro bagize icyiciro cya 10 bavuye muri Libya. Ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, iri tsinda ryakiriwe rigizwe n'abagera ku 103. Biteganyijwe ko berekezwa i Gashora mu Karere ka Bugesera, aho basanze bagenzi babo 421 bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje. Nk'uko byanyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA). Ku […]

todayAugust 18, 2022 93

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%