Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Yafashwe acyekwaho gukwirakwiza ibihumbi 98Frw y’amiganano

todayAugust 19, 2022 102

Background
share close

Ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umugabo ucyekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage, angana n’ibihumbi 98 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Uwafashwe ni uwitwa Byumvuhore Phenias ufite imyaka 32 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, ubwo yageragezaga kwishyura umukozi wa Mobile Money.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko Byumvuhore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bakozi ba Mobile Money, muri babiri yashakakaga kwishyura akoresheje amafaranga y’amiganano.

Yagize ati “Polisi yari yahawe amakuru n’ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone ukorera mu mudugudu wa Kabeza, ko hari umuntu atabashije kumenya umwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 52 agizwe n’inoti 10 za bitanu, n’imwe y’ibihumbi bibiri, nyuma y’uko yari yayamushyiriye kuri konti ye ya telefone.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe iperereza ryo kumenya no guta muri yombi ukekwaho gukora icyo gikorwa rigikomeje, nyuma y’iminota 30, Polisi yakiriye telefoni y’undi muntu bakora umurimo umwe, nawe ukorera muri uriya mudugudu, avuga ko Byumvuhore amwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 46 agizwe n’inoti 8 z’ibihumbi bitanu, n’izindi 3 za bibiri, nyuma yo kuyamushyirira kuri konti ye. Polisi yahise yihutira kuhagera niko guhita atabwa muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko ari we wari wishyuye abakozi bombi, akoresheje amafaranga y’amiganano.”

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru anasaba abaturage cyane cyane abakora umurimo w’ubucuruzi bakunze kwibasirwa, gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo abijandika mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Byumvuhore n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho, nk’uko byagaragaye ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Babiri bagwiriwe n’ikirombe

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje. Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Murambi, Karangwa Samuel, avuga ko iki kirombe cyagwiriye aba baturage mu masaha ya saa kumi na 45 (16:45) z’umugoroba. Abagwiriwe n’ikirombe ni Hakizimana Emmanuel w’imyaka 40 na Habyarimana Jean Paul w’imyaka 48. Aba baturage bakoreraga Koperative KOTATU icukura […]

todayAugust 19, 2022 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%