Inkuru Nyamukuru

Leta yashyize ibitaro 9 mu byigishirizwamo abiga ubuvuzi

todayAugust 20, 2022 116

Background
share close

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, mu kongera inzobere z’abaganga.

Ibitaro bya Butaro mu byazamuwe

Ibyo bitaro ni ibya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata, ndetse n’ibya Byumba.

Ibitaro bishya bizigishirizwamo bije bisanga ibindi bitanu birimo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, ibitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB), ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibya Ndera.

Imbaraga zo guhugura inzobere mu buzima, zijyanye na gahunda ya Leta yo kongera inzobere z’abaganga mu rwego rw’ubuvuzi (2030), bikazafasha kunoza serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Guverinoma irateganya gushyiraho abakozi bashinzwe ubuzima babifitiye ubushobozi, kandi bari hirya no hino mu gihugu.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima (HRHS), Dr Patrick Ndimubanzi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa Gatanu 19 Kanama 2022.

Yagize ati “Kwagura ibice bitandukanye aho abanyeshuri bigira ubuvuzi ni ngombwa. Mbere yo gufata icyemezo cyo kuzamura mu ntera ibitaro bikaba ibya Kaminuza, ni bintu bitatu by’ingenzi birebwa. Kimwe muri byo ni abakozi; bagomba kuba ari abaganga b’inzobere, abaforomo n’ababyaza bafite uburambe buhagije”.

Yagaragaje ko Minisiteri y’Ubuzima ibanza gusuzuma ibikoresho ibyo bitaro bifite.Dr Ndimubanzi yasobanuye ko intego ari uko hazaba hari abakozi bo kwa muganga, bageze ku 6,513 bazarangiza kwiga mu myaka 10 (2020-2030).

Ishuri ry’amenyo rizatanga abaganga 464 mu gihe ishuri ry’ubumenyi mu by’ubuzima riteganyijwe gutanga 1241, iry’ubuvuzi na farumasi rizatanga 2,572 mu gihe ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rizatanga 2236.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yahaye umuburo abambara ubusa, abakora ibiteye isoni mu ruhame n’abaha abana inzoga

Polisi y’u Rwanda yaburiye abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame ndetse n’abaha abana inzoga ko baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko bashobora gukurikiranwa. Ingingo ya 143 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2. Igika cya gatandatu […]

todayAugust 20, 2022 1138

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%