Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 969 mu gihugu hose, zidafite icyemezo cy’ubugenzuzi bw’imiterere (Control Technique). Imodoka nyinshi muri zo zingana na 353 zafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu bikorwa by’iminsi ine, byatangiye ku itariki ya 15 Kanama.
Izindi modoka 266 zafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba, 112 zifatirwa mu Ntara y’Amajyepfo, 108 mu Ntara y’Iburengerazuba naho 70 zifatirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ari itegeko ko imodoka zijya mu muhanda ari uko zifite icyemezo kigaragaza ko zujuje ubuziranenge gitangwa n’ ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga kugira ngo hakumirwe impanuka ziterwa n’amakosa yo mu miterere y’ibinyabiziga kandi ko utabyubahirije imodoka ye ifungwa, agacibwa n’amande yateganyijwe.
Yagize ati: “Imodoka zimwe wasangaga zitarigeze zikorerwa isuzuma, izindi ugasanga zifite ibyemezo by’ubugenzuzi bw’imiterere bimaze imyaka itatu bitaye agaciro. Izindi ni izasuzumwe bikagaragara ko zifite ibibazo bikomeye bya mekanike, nyamara ba nyirazo bakazishyira mu muhanda mu bikorwa byabo batabanje kuzikoresha, ibyo nabyo birabujijwe. “
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bafite ibinyabiziga ko ibi bikorwa bikomeje mu gihugu hose kugira ngo amategeko yubahirizwe mu rwego rwo gukumira impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, niyo yasoje umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, yakira Rutsiro FC kuri stade ya Kigali inayihatsindira ibitego 2-1. Uyu mukino Rayon Sports yawutangiye ihanahana neza kuva inyuma kugera imbere, cyane cyane ku ruhande rw’iburyo rwari ruriho Mucyo Didier ndetse na Tuyisenge Arsene, gusa umunyezamu Dukuzeyezu Pascal na ba myugariro be bakomeza kwihagararaho. Ikipe ya Rutsiro FC nayo […]
Post comments (0)