Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba

todayAugust 20, 2022 206

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General.

Colonel Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo hatangajwe izo mpinduka mu itangazo ryaciye ku rubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda.

Nyamvumba yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Nyakanga 2018. Icyo gihe yari avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel ahita anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2.

Mbere y’uko agirwa umuyobozi w’ urwego rw’ubutasi mu gisirikare, Col. Andrew Nyamvumba yari Head of Strategy mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n’Ubushakashatsi mu Gisirikare cy’u Rwanda. Kuva muri Kamena 2021, yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: ACP Rutagerura yagizwe Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi mu butumwa bwa UN

Umupolisi w’Umunyarwanda, ACP Felly Bahizi Rutagerura, yahawe inshingano ku mugaragaro zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMIS). Ni inshingano ACP Rutagerura yasimbuyeho umunya-Ghana, Francis Yiribaare, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS, giherereye mu murwa mukuru Juba, ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, […]

todayAugust 20, 2022 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%