Inkuru Nyamukuru

Polisi yahaye umuburo abambara ubusa, abakora ibiteye isoni mu ruhame n’abaha abana inzoga

todayAugust 20, 2022 1138

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yaburiye abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame ndetse n’abaha abana inzoga ko baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko bashobora gukurikiranwa.

Ingingo ya 143 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2.

Igika cya gatandatu cy’ingingo ya 3 mu itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, kivuga ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.

Ingingo ya 27 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu wese uha umwana inzoga cyangwa itabi aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1). Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitarenze amezi atatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200 Frw. 

Umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitageze ku mezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200 Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yakebuye abagaragaraho iyi myifatire, yibutsa ababyeyi kurinda abana babo kunywa inzoga.

Yagize ati:”Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha,”

CP Kabera yakomeje agira ati:” Icyo dusaba ababyeyi ni ukwigisha abana no kubarinda kwishora muri iyi myitwarire kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abafite utubari n’ahandi hacururizwa inzoga, kujya babanza bakagenzura neza, igihe bashidikanyije ku kigero cy’umwana uje abaka inzoga bakamenya imyaka ye y’ubukure mbere yo kubagurisha inzoga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntibisanzwe: Abapilote barasinziriye indege irenga aho yari kugwa

Abapilote babiri b’indege ba Ethiopian Airlines basinziriye iri ku butumburuke bwa 11km barenga aho yari kugwa mbere yo gukanguka bakayigarura ikagwa neza, nk’uko ikinyamakuru ku by’indege kibivuga. Abo bapilote basinziriye ubwo indege yari muri 'autopilot mode' Abashinzwe ingendo z’indege bagerageje kubavugisha nyuma y’uko barenze aho bagombaga gutangira kururutsa indege mu kirere cya Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia. Amaherezo aba bapilote baje gukanguka bagarura indege bayimanura neza, nk’uko Aviation […]

todayAugust 20, 2022 162

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%