Inkuru Nyamukuru

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo kuri moto

todayAugust 20, 2022 450

Background
share close

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo za moto, hagumaho ko igiciro cy’urugendo rutarenze kilometero ebyiri ari amafaranga 400Frw.

Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo RURA yashyize hanze ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022.

Iri tangazo rivuga ko ari umwanzuro ufashwe mbere y’uko imyaka ibiri yo kongera kuvugurura ibi biciro igere. Ndetse kandi hashingiwe no ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli (Lisansi).

Ibiciro bishya by’ingendo kuri moto biteye kuri ubu buryo bukurikira:

  • Igiciro ku rugendo rutarenze ibilometero bibiri ni 400Frw.
  • Igiciro kuri buri kilometero hagati ya 2Km na 40Km ni 117Frw/km.
  • Igiciro cya buri kilometero kirenga ku bilometero 40 ni 205Frw/km, ni mugihe yari 181 Frw.

Iri tangazo rivuga kandi ko amafaranga yishyurwa iyo moto itegereje umugenzi ari 21Frw kuri buri munota urenga ku minota 10 ya mbere itishyurwa.

RURA isoza itangazo ryayo igira iti: “Ibiciro byose byavuzwe haruguru bibarwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho aho iyo serivisi yishyurwa 9% avuye ku 9.8%”.

Ibi biciro bishya bizatangira gukurizwa guhera ku wa Mbere tariki ya 22 Kanama 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za rubanda zaturutse muri Amerika

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’intumwa za rubanda ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame iri tsinda yakiriye riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rikaba rigizwe n’abasenateri batatu ndetse n’abadepite batatu, riyobowe na senateri Chris Coons. Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rutangaza ko uru ruzinduko rw’izi ntumwa za rubanda, rugamije kunoza umubano […]

todayAugust 20, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%