Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abanyarwanda bizihije Umuganura, basabwa gusigasira umuco

todayAugust 21, 2022 84

Background
share close

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, ku biro bya Mission Diplomatique y’u Rwanda i Bangui, Abanyarwanda batuye muri Santrafurika bizihije umunsi w’Umuganura, basabwa gusigasira umuco wabo n’ubwo baba bari kure.

Umunsi w’Umuganura ni ngarukamwaka, wizihizwa mu Rwanda buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama. Ku nshuro ya mbere Mission Diplomatique ishyizweho muri Santrafurika, bakaba bizihije uyu munsi witabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umuganurura, Isôoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”.

Olivier Kayumba, Umuyobozi wa Mission Diplomatique y’u Rwanda muri Santrafurika, ubwo yaganirizaga abitabiriye ibi birori, yabasabye kuzirikana no gusigasira umuco Nyarwanda n’ubwo baba bari kure y’u Rwanda.

Yakomeje asobanura amateka y’Umunsi w’Umuganura, avuga ko ukomoka ku muco Nyarwanda, wabaga ari umunsi umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda uvuye impande zose z’Igihugu, buri karere kakamurika umwihariko w’umusaruro wako.

Kayumba yagize ati “Abantu barateranaga bagasangira, bakagena icyerekezo cy’ahazaza h’igihugu, ariko bakaninjira no mu ntekerezo za kure cyane bagacura ubwenge bw’igihe kirekire, cy’uko u Rwanda n’abarutuye bazaba babayeho, uko bazaba bitwara n’intekerezo zizaba zibagize”.

Ibi kandi byakorwaga abantu bazirikana indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, ari zo: Gukunda Igihugu, Kurangwa n’ubupfura no Gukunda umurimo n’ubumwe.

Kayumba yavuze ko muri Santrafurika hari Abanyarwanda b’ingeri zose, harimo abaje kera gupagasa kandi n’ubu bakiza, hari abaje mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa UN muri MINUSCA, abaje gukorera mu bigo bishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, abaje gucuruza ndetse n’abaje gushora imari yabo mu mishinga minini.

Yagarutse ku kuba bose barageze ku musaruro ushimishije, ariko kandi n’abatarahiriwe muri uyu mwaka, abasaba gukomeza gukora bashyizemo imbaraga kugira ngo na bo bazabigereho umwaka utaha.

Yibukije abitabiriye ko mu Rwanda ubu hari igikorwa cyo kubarura abaturage bose baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga, anabakangurira kwitabira icyo gikorwa. Ibirori byaranzwe n’ubusabane n’igitaramo cy’indirimbo nyarwanda.

Yasoje ashimira ubufatanye bw’Abanyarwanda muri gahunda z’Igihugu zitandukanye, aboneraho gushimira abakora ibikorwa bihuza Abanyarwanda benshi batuye muri icyo gihugu, abizeza gukomeza kubaba hafi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya mugenzi we wa Comores

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Houmed Msaidie, intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman w’Ibirwa bya Comores. Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ntabwo hatangajwe ibyari bikubiye mu biganiro byabaye hagati y’abayobozi bombi. Gusa Minisitiri Houmed, abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, bagiranye ibiganiro byagarutse ku nyungu rusange hagati y’ibihugu byombi. […]

todayAugust 21, 2022 73

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%