Abarimu b’Abanya-Zimbabwe bagera kuri 208, bamaze gukora ibizamini byanditse kugira ngo bazemererwe guhabwa akazi mu Rwanda, ubu basigaje kuzakora ibizamini byo mu buryo bwo kuvuga (interviews) mu Cyumweru gitaha.
Abatsinze ikizamini cyanditse barenga 80% by’abagikoze, kikaba cyarakozwe ku buryo bw’iya kure ‘online’ ku wa Gatatu no ku wa Kane w’iki cyumweru (17-18 Kanama 2022).
Umunyamabanga uhoraho muri Leta ya Zimbabwe, ushinzwe abakozi ba Leta n’imibereho myiza, Simon Masanga, yavuze ko Zimbabwe yishimiye uko iyo gahunda yo gutanga akazi irimo kugenda.
Ati “Twanyuze mu bakandida bose, ariko urugero batsinzeho ruratangaje. Abasaga 80% ni bo bazajya mu kizamini cyo mu buryo bwo kuvuga, kizakorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.”
Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Masanga yagize ati “Mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2022, ari bwo duteganya kuzabona amanota ya nyuma, hagakurikiraho gusuzuma ibijyanye n’ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima muri Zimbabwe, nyuma y’aho hazakurikiraho ibyo kujya mu Rwanda. Gusa abarimu bazabanza kujya mu mahugurwa i Harare mbere yo kugenda”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Karake Charles, yagize ati “Twari dutegereje abarimu bagera kuri 324 none abakoze ibizamini ni 260 gusa. Amasezerano dufitanye na Guverinoma ya Zimbabwe, arafunguye ku buryo tuzasubira gushaka abandi barimu”.
Ku itariki 23 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’imibereho myiza muri Zimbabwe, zasinyanye amasezereno y’ubufatanye ‘Memorandum’ yo guhana abakozi mu bijyanye n’uburezi.
U Rwanda rwasabye abarimu baturuka muri Zimbabwe kugira ngo ruzibe icyuho, kijyanye n’ubumenyi n’inzitizi mu by’indimi.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushaka abarimu beza baturuka muri Zimbabwe. Ibyo yabitangaje mu gihe cy’inama ku ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, yabaye muri Nzeri 2021.
Polisi y'u Rwanda yafashe imodoka 969 mu gihugu hose, zidafite icyemezo cy’ubugenzuzi bw’imiterere (Control Technique). Imodoka nyinshi muri zo zingana na 353 zafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu bikorwa by’iminsi ine, byatangiye ku itariki ya 15 Kanama. Izindi modoka 266 zafatiwe mu Ntara y'Iburasirazuba, 112 zifatirwa mu Ntara y'Amajyepfo, 108 mu Ntara y'Iburengerazuba naho 70 zifatirwa mu Ntara y'Amajyaruguru. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco […]
Post comments (0)