Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hagamijwe kubaka ahazaza harwo, hashingiye ku mibereho n’iterambere birambye.
Ibi babigarutseho ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga, bwiswe ‘Free Indeed’, bugamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ubu bukangurambaga bwakozwe mu gihe cy’iminsi 10, bwagizwemo uruhare n’abagize amatorero yo mu Karere ka Burera bishyize hamwe, bamara icyo gihe basura urugo ku rundi, kimwe n’ahahurira abantu benshi nko mu ma santere, amasoko n’ahandi; bashishikariza abaturage kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bikomeje kugira ku muryango nyarwanda.
Nshimiyimana JMV, yari amaze igihe yarijanditse mu bikorwa byo gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Arahamya ko nyuma yo gusurwa, akagaragarizwa ububi bwabyo, yiyemeje kwitandukanya nabyo.
Yagize “Nta munsi washiraga ntanyweye kanyanga, nkabifatanya no kujya kuyitunda muri Uganda, nyuze inzira za panya, kimwe n’urumogi. Nahoraga nteka umutwe, mbeshya umugore, nkaba nanagurisha umurima atabizi, amafaranga nkuyemo nkayashora mu biyobyabwenge, rimwe na rimwe naba mvuye kurembeka, ngeze nko mu nzira, inzego z’umutekano zikanyirukankaho, nkabijugunya, amafaranga nashoye yose akahatikirira”.
Akomeza agira ati “Mu myaka isaga ine maze muri ibyo bikorwa bigayitse, nta kintu nakuyemo, uretse ahubwo kwisahura ngurisha, nimaraho uturima nari mfite ngira ngo ndi gusatira ubukire, ahubwo ngacyura ubusa. Ndashima aba bavugabutumwa b’abakozi b’Imana, banyigishije nkasobanukirwa ububi bw’ibi bikorwa bigayitse nahozemo, nkaba niyemeje kwitandukanya na byo, nkayoboka indi mirimo inyubaka, kandi yubaka n’igihugu”.
bwenge bemeza ko nta nyungu irimoUbuhamya bwe abuhuriyeho na Uwamahoro Dativa, na we wacuruzaga kanyanga ari nako ayinywa.
Yagize ati “Nacuruzaga kanyanga kandi nkanayinywa, ngahora nasinze, nataye ubwenge, ntakibasha kwita ku bana. Bari hafi kuzicwa n’inzara kuko ntari ngifite akenge ko kubatekera amafunguro. Akabari nayicururizagamo nabaga nkebaguza, mfite ubwoba bwinshi, uwinjiye wese nkakeka ko ari uwoherejwe kumfata. Bwari ubuzimba butoroshye na buhoro rwose; ubu niyemeje kureka ubwo bukozi bw’ibibi, ahubwa ngatekereza ku wundi mushinga muzima nakora, ubereye mutima w’urugo”.
Ubukangurambaga bugamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kugaragaza ingaruka z’ububi bwabyo, bwahuriweho n’abihayimana bo mu Itorero ADEPR, Itorero Anglican Diyosezi ya Shyira, n’Itorero Inshuti mu Rwanda; aya matorero, akaba ari abarizwa mu Mirenge 10 yo mu Karere ka Burera.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza byinshi. Niba umuntu mukuru abinywa, bikamubuza ubwenge kugeza ubwo afata umwana ku ngufu, yabinywa agataha mu rugo ahungabanya umutekano w’abo ahasanze, cyangwa uvutsa abandi ubuzima biturutse kuri ibyo biyobyabwenge; ibyo byose biragenda bikagira ingaruka ku bana n’urubyiruko, bikabangamira ahazaza habo. Ni yo mpamvu, twifuje gushyira imbaraga zose zishoboka muri ubu bukangurambaga, tugamije kurengera ubuzima bw’abakiri bato, bo dutezeho amizero y’ahazaza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yagaragaje ko muri ako karere, umubare munini w’abafite uburwayi bwo mu mutwe, kimwe n’abugarijwe n’indwara zibasiye inyama zo mu nda, ahanini zikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Nanone kandi imibare igaragaza ko mu bafungiwe ibyaha by’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bifitanye isano ya hafi na byo, muri Gereza ya Ruhengeri, Akarere ka Burera kihariye kimwe cya kabiri cy’abaturuka mu tundi Turere tugize Intara y’Amajyaruguru.
Aha niho yahereye akangurira abaturage kutajenjekera ababyishoramo, kuko bakomeje koreka ubuzima bwa benshi no gusenya umuryango nyarwanda.
Yagize ati “Abo bishora mu biyobyabwenge bahora bahanganye n’inzego z’umutekano. Ni kenshi tubona abagabo cyangwa abagore, baba banyweye ibyo biyobyabwenge, bakarara rwantambi mu nzira. Hari nk’umugore ubinywa akagera ubwo bikuramo ingutiya yambaye, akayisegura, ngo yageze ku buriri bw’iwe mu rugo; kandi nyamara aryamye mu muhanda. Ubwo aba ari ahongaho, ari nako abana, abuzukuru, abakwe cyangwa abakazana bamunyuraho yambaye ubusa. Bene nk’uwo muntu, burya aba yarapfuye ahagaze!”
Ati “Ndagira ngo nibutse mwe baturage, cyane cyane rubyiruko, ko ari mwe Rwanda rw’ejo, kandi ibyo bitashoboka mu gihe tugifite urubyiruko n’abakuru, biyahuza ibiyobyabwenge bene ako kageni”.
Muri iki gihe cy’iminsi 10 ubu bukanguramaba bwari bumaze bukorwa, abaturage hirya no hino, bagiye bahabwa ubutumwa, bukubiye mu ijambo ry’Imana, bituma abasaga 4400 biyemeza guhinduka, bakarangwa n’imyitwarire myiza.
Polisi yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda irimo gukora iperereza ku rupfu rw'abantu barenga 20 bikekwa ko banyoye inzoga yo mu bwoko bwa "gin" ikorerwa muri icyo gihugu. Bivugwa ko urwo rupfu rwabaye hagati yo ku wa gatandatu no ku cyumweru mu karere ka Madi-Okollo. Iyi nzoga bigaragara ko ikozwe mu mazi meza, alcohol n’inanasi nk’uko byanditse ku icupa. Uhagarariye polisi muri ako gace yavuze ko bafashe impagararizi kuri […]
Post comments (0)