Inkuru Nyamukuru

Justine Owor wari waburiwe irengero mu Rwanda yabonetse

todayAugust 22, 2022 250

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugore ukomoka muri Uganda witwa, Justine Owor, byari byatangajwe ko yaburiwe irengero yabonetse kandi atekanye akaba ari gukurikiranwa n’abaganga ku bitaro byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Careas Ndera.

Justin Owor wari waburiwe irengero yabonetse

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yashyize kuri Twitter yavuze ko uyu mugore yagaragaye mu mihanda y’i Kigali kandi ubwo abaganga bamugeragaho basanze yari yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Bivugwa ko Owor Justine yaburiwe irengero ku wa 14 Kanama 2022 ubwo yari yitabiriye urugendo rutagatifu ruheruka kubera i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Urwego rukuru rushinzwe abinjira n’abasohoka bigiye gufatanya mu korohereza Justine Owor gusubirana n’umuryango we.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urugomero rwa Rusumo ruratanga amashanyarazi mu mpera z’uyu mwaka

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Eng Nsabimana Ernest, avuga ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatangira gutanga amashanyarazi mu mpera z’uyu mwaka wa 2022. Yabitangaje wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, mu nama yamuhuje na bagenzi be bo mu bihugu by’u Burundi na Tanzaniya yabereye muri Tanzaniya. Umushinga w’urugomero rwa Rusumo witezweho gutanga amashanyarazi angana na Megawat 80, akazasaranganywa mu bihugu by’u Burundi, Tanzaniya n’u Rwanda, imirimo yo kubaka uru rugomero ikaba […]

todayAugust 22, 2022 74

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%