Inkuru Nyamukuru

Uganda: 12 bapfuye bazize inzoga

todayAugust 22, 2022 75

Background
share close

Polisi yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda irimo gukora iperereza ku rupfu rw’abantu barenga 20 bikekwa ko banyoye inzoga yo mu bwoko bwa “gin” ikorerwa muri icyo gihugu.

Bivugwa ko urwo rupfu rwabaye hagati yo ku wa gatandatu no ku cyumweru mu karere ka Madi-Okollo. Iyi nzoga bigaragara ko ikozwe mu mazi meza, alcohol n’inanasi nk’uko byanditse ku icupa.

Uhagarariye polisi muri ako gace yavuze ko bafashe impagararizi kuri iyo nzoga kugira ngo zijye gukorerwa isuzuma. Abantu bane batawe muri yombi mu gihe uruganda rukora iriya nzoga ya City 5 Pineapple Flavoured Gin rwafunzwe.

Abandi benshi, harimo n’umucuruzi w’iyo nzoga izwi kw’izina rya City 5 Pineapple Flavoured Gin, bari mu bitaro. Ntibiramenyekana ibintu byari muri iyo nzoga. Nkuko inkuru ya BBC ibitangaza.

Impfu ziturutse ku nzoga zikunze kuba muri Uganda. Mu 2010, abantu bagera ku 80 mu majyepfo ashyira uburengerazuba barapfuye nyuma yo kunywa inzoga ivanze na “Methanol”, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye muri Maroc bizihije umunsi wo #Kwibohora28

Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, yateguye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora. Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, ubera kuri Palais des Congrès i Rabat, ndetse uhuzwa no kwizihiza umunsi w’Umuganura. Abantu barenga 100 barimo Abahagarariye ibihugu byabo, Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Maroc, Abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti z’u Rwanda nibo bitabiriye ibyo birori. Mu ijambo […]

todayAugust 22, 2022 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%