Minisitiri Mbabazi avuga ko mu minsi yashize urubyiruko rw’abasore na rwo rwari rwatangiye kurangwa n’imyambarire idahesheje agaciro Umunyarwanda, ariko rwaje kwisubiraho, bikaba bisigaye cyane mu bakobwa n’abagore.
Yabitangarije mu kiganiro aherutse kugeza ku rubyiruko ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, hanatangizwa icyumweru cy’urubyiruko kuva ku wa 12 kugeza19 Kanama 2022 ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Ruhango, aho yongeye gusaba urubyiruko kugira imyambarire ikwiye.
Minisitiri Mbabazi avuga ko n’ubwo hari abavuga ko imyambarire igezweho yo kwambara imyenda igaragaza imyanya y’ibanga y’abagore biva mu mico yo hanze, kandi ko ntacyo ibatwaye, iyo mico atari iy’i Rwanda.
Ahubwo avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kugendera ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu, udahwema kurusaba ko rwayungurura ibyo rukura hanze rugakuramo iby’ingenzi, rukajugunya ibitari ngombwa kugira ngo rutica umuco w’Abanyarwanda.
Yagize ati “Biriya ni imwe mu ngeso mbi zo kwiyandarika, ugasanga umuntu arambaye ukibaza niba yambaye ikirahuri ucishamo amaso ukareba iriya hakurya, hari n’abambaye bigufi yashaka kwikwiza akagenda akurura imyenda, kuki umwenda wawe wiguriye utaguhesha amahoro?”
Yongeraho ati “Hari n’abambara ibirebire ariko ugasanga birasatuye kugeza mu irugu, iyo na yo si imyambarire. Wakwambaye neza ukikwiza, abakobwa tukambara tukikwiza! Abasore mwajyaga mwambara amapantaro bigenda bigwa ariko mwe mwarikosoye ntabwo bikigaragara”.
Minisitiri Mbabazi avuga ko abantu bambaye ubusa n’abambaye ibirangaza abantu usibye kutihesha agaciro, batanagirirwa icyizere aho banyuze bajya mu kazi cyangwa abajya ku mashuri na bo ntibige neza, kuko baba barwana n’ibyo bambaye badashyize umutima hamwe.
Imyambarire yerekana ibice by’ibanga iri kwamaganwa muri iyi minsi n’inzego z’ubuyobozi, hamwe n’abashyigikiye ko abantu bakwiye kuba bambaye bikwije, ariko bikongera kugarukwaho n’abavuga ko kwambara mu buryo runaka ari uburenganzira bw’umuntu.
Hari n’abavuga ko mu muco wo hambere imyenda itaraduka abantu bambaraga ubusa, kandi bikaba ntacyo bitwaye ku buryo kwambara imyenda ibonerana cyangwa migufi igaragaza ubwambure bidakwiye kuba imbogamizi ku bavuga ko bikurura abagabo no gushora abantu mu busambanyi. Icyakora hari ababasubiza bavuga ko kuba abo hambere batarambaraga byaterwaga n’uko nta myenda yari ihari yo kwambara.
Post comments (0)