Inkuru Nyamukuru

Urugomero rwa Rusumo ruratanga amashanyarazi mu mpera z’uyu mwaka

todayAugust 22, 2022 73

Background
share close

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Eng Nsabimana Ernest, avuga ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatangira gutanga amashanyarazi mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Yabitangaje wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, mu nama yamuhuje na bagenzi be bo mu bihugu by’u Burundi na Tanzaniya yabereye muri Tanzaniya.

Umushinga w’urugomero rwa Rusumo witezweho gutanga amashanyarazi angana na Megawat 80, akazasaranganywa mu bihugu by’u Burundi, Tanzaniya n’u Rwanda, imirimo yo kubaka uru rugomero ikaba igana ku musozo.

Uyu mushinga wagombaga kuba wararangiye mu 2020 ariko uza guhura n’imbogamizi zijyanye na COVID-19.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’uyu mushinga ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, Minisitiri Nsabimana yatanze ikizere ko amashanyarazi azatangira kuboneka mu mpera z’uyu mwaka.

Ati “Hari imashini eshatu zitanga amashanyarazi turizera ko imwe iri imbere y’izindi mu kwezi kwa cumi na kumwe, iyo izatangira gutanga amashanyarazi, n’indi mu kwezi kwa cumi n’abiri itangire kuyatanga hanyuma iya gatatu mu kwezi kwa mbere nayo ikaba yatangiye gutanga amashanyarazi. Turizera rero y’uko mu mpera cyangwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri, izi mashini eshatu zose zizaba zatangiye gutanga amashanyarazi.”

Akanama k’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo mu bihugu bitatu bihuriye kuri uyu mushinga kari kayobowe n’u Rwanda.

Mu nama yabereye mu Karere ka Ngala, Intara ya Kagera muri Tanzaniya, Minisitiri ushinzwe ingufu w’icyo Gihugu Yussouf Makamba, ni we wahawe kuyobora ako kanama.

Yatangarije itangazamakuru ko agiye gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa byo kubaka urwo rugomero, kandi ngo hari ikizere ko akazi kazagenda neza.

Yagize ati “Twebwe nk’abagize akanama k’Abaminisitiri, inshingano zacu ni ukuyobora ibikorwa byateganyijwe tugakurikirana buri kintu, tugasunika aho bibaye ngombwa.”

Abagize aka kanama bahura rimwe mu mwaka bakareba aho umushinga ugeze, bagatanga icyerekezo.

Ibikorwa by’uyu mushinga muri rusange bigeze kuri kigero cya 95% uretse ko hari bimwe mu bikorwa byageze kuri 99%, ndetse hakaba hari n’imwe mu mirimo yageze ku musozo isigaje igerageza.

Aya mashanyarazi naboneka azasaranganywa ibihugu biyasangiye ku buryo bungana, nk’uko byagarutsweho mu nkuru ya RBA.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2022, yakiriye Igikomangoma Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry, waje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda nka Perezida wa African Parks. Iki kigo gifitanye amasezerano n'u Rwanda yo gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe. Muri uru ruzinduko Igikomangoma Harry yagiriye mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira Abatutsi bahashyinguye. African Parks n’ikigo gifatanya na guverinoma zitandukanye mu […]

todayAugust 22, 2022 80

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%