Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umuntu wa kabiri wari ukuriye amatora ku rwego rw’akarere mu matora aherutse kurangira muri icyo gihugu.
Geoffrey Gitobu yituye hasi ahita apfa ubwo yari arimo kuvurwa ku bitaro biri mu mujyi wa Nanyuki hagati muri Kenya.
Gitobu yari ashinzwe amatora mu karere ka Gichugu, mu ntara ya Kirinyaga, ahavuka Martha Karua, umukandida watsinzwe ku mwanya wa visi perezida ariko waregeye ibyavuye mu matora.
BBC ivuga ko umurambo w’uyu waje kuboneka muri kilometero zigera kuri 200 ugana mu burengerazuba bwa Kenya.
Wafula Chebukati, perezida wa komisiyo y’amatora ya Kenya, mbere yavuze ko abakozi b’iyi komisiyo batewe ubwoba kubera amatora ya tariki 09 Kanama.
Mu gihe cyo gutangaza ibyavuye mu matora, aho byaberaga ku murwa mukuru habaye akajagari n’imirwano yahise ihagarikwa na polisi.
Chebukati yavuze ko abanyapolitiki bamwe bashakaga ko adatangaza ibyavuye mu matora ndetse ko we n’abandi bakorana babiri bakomerekejwe, nubwo aterekanye ibimenyetso.
Raila Odinga watsinzwe arushwa amajwi atari menshi cyane na mucyeba we William Ruto, avuga ko habaye amakosa akomeye mu majwi yatangajwe, ko atajyanye n’amajwi y’ukuri yavuye ku biro by’itora mu gihugu.
Kuwa mbere, ari kumwe na Martha Karua n’abandi benshi babashyigikiye, bagejeje ku rukiko i Nairobi inyandiko zitwawe n’imodoka nini bavuga ko ari ibihamya by’ibyo bavuga.
Post comments (0)