Inkuru Nyamukuru

MINICOM yazamuye igiciro cy’amata

todayAugust 23, 2022 157

Background
share close

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro, bitewe n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatumye aborozi bashora byinshi mu kubonera inka amazi n’ubwatsi.

Itangazo iyi Minisiteri yasohoye ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, rivuga ko iki cyemezo cyavuye mu busesenguzi bw’ibibazo aborozi bafite muri ibi bihe by’impeshyi, bwakozwe ku matariki 16-19 Kanama 2022, bukaba bwari buhuriweho n’inzego zitandukanye, zishinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.

MINICOM ivuga ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo (MCC), azajya ahabwa amafaranga nibura 300Frw kuri litiro kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, aho kuba 228Frw nk’uko byari bisanzwe.

Buri kusanyirizo ry’amata ryo risabwa kuzajya riyagurisha ku giciro kitarenga amafaranga 322Frw/litiro, akazajya agera ku ruganda i Masaka agurishwa amafaranga 342Frw/litiro.

MINICOM ivuga ko ku zindi nganda n’amakusanyirizo y’amata byegereye aborozi, hazakurikizwa imikoranire bari basanganwe hashingiwe ku biciro bishya byatangajwe.

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko aborozi basanzwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’amafaranga yavuzwe, iri tangazo ntacyo rihinduraho.

MINICOM isaba inzego zibishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo, kandi ko uzafatwa anyuranya na byo azahanwa hakurikijwe amategeko.

Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Cassien Karangwa, yaganiriye na Televiziyo y’u Rwanda avuga ko aborozi muri iyi minsi barimo gukorera mu gihombo, bitewe ahanini n’ibihe by’Impeshyi bituma babona ibyo bagaburira amatungo ku giciro gihanitse.

Karangwa agira ati “Aborozi bagaragaza muri iyi minsi ko igiciro (cy’amata) kitajyanye n’igishoro, kubera ikibazo cy’izuba ryinshi dufite, ubwatsi buruma bukagabanuka, amazi aba make igiciro cyayo kikazamuka kugira ngo babashe kuyabona, ndetse n’ibiryo by’amatungo kuko ibinyampeke igiciro cyarahindutse.”

Karangwa avuga ko hazafatwa icyemezo gishya ku giciro cy’amata ubwo ibihe by’Impeshyi bizaba birangiye, ubwatsi bwarabonetse.

Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko iri muri gahunda yo kongera ubwatsi no gushakira amazi amatungo, cyane cyane ayo mu bice biturukamo amata menshi by’i Burasirazuba na Gishwati muri Nyabihu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Abihaye Imana biyemeje guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hagamijwe kubaka ahazaza harwo, hashingiye ku mibereho n’iterambere birambye. Abari barahishe ibiyobyabwenge n’ababicuruzaga rwihishwa babishyikirije ubuyobozi biramenwa Ibi babigarutseho ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga, bwiswe ‘Free Indeed', bugamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ubu bukangurambaga bwakozwe mu gihe cy’iminsi 10, bwagizwemo […]

todayAugust 22, 2022 115

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%