MINICOM yazamuye igiciro cy’amata
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro, bitewe n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatumye aborozi bashora byinshi mu kubonera inka amazi n’ubwatsi. Itangazo iyi Minisiteri yasohoye ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, rivuga ko iki cyemezo cyavuye mu busesenguzi bw’ibibazo aborozi bafite muri ibi bihe by’impeshyi, bwakozwe ku matariki 16-19 Kanama 2022, bukaba bwari buhuriweho n’inzego zitandukanye, zishinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’amata. MINICOM ivuga ko umworozi […]
Post comments (0)