Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda na Singapore zasinyanye amasezerano mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’icuruzwa ry’abantu.

todayAugust 23, 2022 52

Background
share close

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byombi.

Ni uruzinduko IGP Munyuza agiriye muri Singapore ku butumire bwa mugenzi we, Commissioner General (CG) Hoong Wee Teck.

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kanama, IGP Munyuza na CG Hoong bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, akubiyemo ingingo z’ingenzi z’ubufatanye hagati ya Polisi zombi mu guteza imbere ubushobozi ndetse no kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.

Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, CG Hoong Wee Teck.

Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean De Dieu Uwihanganye

Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore zemeranyije ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’amahugurwa, kungurana ubumenyi, guhanahana amakuru no kugirana ubufatanye mu bikorwa by’umutekano.

Amasezerano y’ubufatanye anakubiyemo kongera ubushobozi bw’inzego z’ibihugu byombi mu byerekeranye no kurwanya ibyaha ndengamipaka, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana hifashishijwe murandasi, kurwanya ibyaha by’ iyezandonke, kubumbatira umutekano n’ituze rusange; kurwanya no gukumira magendu  n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.

IGP Munyuza na CG Hoong Wee Teck bombi bagaragaje ubushake bw’inzego zombi za Polisi mu kurwanya ibyaha no kungurana ubunararibonye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Abayobozi bombi bavuze ko aya masezerano ari “intambwe ikomeye mu bufatanye bwa Polisi mu bihugu byombi” kandi ko abumbatiye ubushake buhamye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka kandi ko azafasha mu guharanira umutekano n’ituze by’abaturage no gutuma haba mu turere ibihugu biherereyemo ndetse n’isi yose birushaho gutekana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongewe mu Mavubi yitegura Ethiopia (AMAFOTO)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Carlos Ferrer yongeye abakinnyi babiri mu myitozo y’ikipe y’igihugu itegura umukino wa Ethiopia. Tuyisenge Arsène yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu "Amavubi" Ku Cyumweru tariki 21/08/2022 ni bwo hatangiye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi ari gutegura imikino ibiri azahuramo na Ethiopia, mu rwego rwo gushakisha itike ya CHAN izabera muri Algeria umwaka utaha. Mu rutonde umutoza yari yahamagaye umukinnyi utarabashije kwitabira imyitozo ni Ndizeye Samuel […]

todayAugust 23, 2022 124

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%