Inkuru Nyamukuru

Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente wabaruwe

todayAugust 23, 2022 158

Background
share close

Mu gihe ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ririmbanyije, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard wabaruwe.

Umuryango wa Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente wabaruwe

Amakuru yerekeye uyu muryango yakiriwe na Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu  cy’Ibarurishamibare ( NISR).

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

Igikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, cyatangiye guhera mu ijoro rishyira ku wa Kabiri taliki ya 16 kikazageza ku ya 30 Kanama 2022.

Abaturage baributswa ko kwibaruza ari iby’agaciro gakomeye kuri buri wese, kuko bifasha mu kunoza igenamigambi ry’Igihugu. 

Barasabwa  kandi kwakira neza abakarani b’Ibarura bababaza ibijyanye n’imibereho bwite y’abantu bose batuye n’ibyerekeye imiturire n’imiterere y’inzu babamo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Rob Walton wahoze ayobora Walmart

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wambere tariki 22 Kanama 2022, yakiriye aanagirana ibiganiro na Rob Walton wahoze ari Perezida wa wa sosiyete y’ubucuruzi Walmart akaba na nyir’ikipe ya Denver Broncos. Rob Walton wari uherekejwe na Niyonkuru Zephanie Umuyobozi Mukuru wungirije w'ikigo k'igihugu gishinzwe iterambere RDB, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho azasura Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe mu rwego rw’imikoranire na African Parks. Umuryango African Parks niwo ucunga […]

todayAugust 23, 2022 88

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%