Avuga kandi ko iki kigo gikomeje gukorana n’izindi nzego ngo habarurwe abari mu byiciro by’ihariye nk’abana bashobora kuba baba mu muhanda.
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.
Igikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, cyatangiye guhera mu ijoro rishyira ku wa Kabiri taliki ya 16 kikazageza ku ya 30 Kanama 2022.
Abaturage baributswa ko kwibaruza ari iby’agaciro gakomeye kuri buri wese, kuko bifasha mu kunoza igenamigambi ry’Igihugu.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 23 Kanama, yaganiriye na Israel Schachter, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Charity Bids cyifashishwa mu gushaka inkunga n’ubushobozi ku miryango idaharanira inyungu mu bikorwa byayo by’ubugiraneza. Israel Schachter, yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), nk'uko tubikesha urubuga rw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro. CharityBids yashinzwe mu 2008 n’abakorerabushake batatu bari bamaze igihe bakusanya inkunga inkunga […]
Post comments (0)