Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Maj. Gen Murasira ari mu ruzinduko muri Botswana

todayAugust 24, 2022 101

Background
share close

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari muri Botswana aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu.

Muri uru ruzinduko yatangiye kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Minisitiri Murasira yashyize umukono ku masezerano yerekeranye n’ubutwererane mu by’Ingabo. Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Botswana, James Musoni.

Minisitiri Murasira kandi muri uru ruzinduko ari kumwe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

U Rwanda na Botswana uretse amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi mu bijyanye n’iby’Ingabo, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku masezerano arimo ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga, umushinga w’amasezerano mu birebana n’urwego rw’amagereza, ndetse n’umushinga w’amasezerano mu birebana n’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere.

Ni amasezerano yasinywe muri Kamena uyu mwaka hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Botswana, Hon. Dr. Lemogang Kwape.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IGP Munyuza yasuye amwe mu mashami ya Polisi yo muri Singapore

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza n'itsinda ayoboye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022, basuye amashami ya Polisi ya Singapore arimo n'irishinzwe umutekano wo mu muhanda. IGP Dan Munyuza yari kumwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, aho bari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine mu gihugu cya Singapore. Amashami ya Polisi ya Singapore basuye uyu munsi arimo Ubuyobozi bw'ikigo cya Polisi […]

todayAugust 24, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%