Inkuru Nyamukuru

Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Yvan Buravan

todayAugust 25, 2022 240

Background
share close

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira, akaba yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.

Urupfu rwa Dushime Burabyo Yvan Buravan rwatangajwe n’abo mu muryango we ku ya 17 Kanama 2022, aho bavuze ko yazize indwara ya kanseri y’impindura (Pancreatic Cancer), akaba yaraguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Yvan Buravan yanshenguye imitima ya benshi, bikaba byagaragaye none ubwo yasezerwagaho bwa nyuma, aho yaherekejwe n’imbaga y’abantu b’ingeri zose.

Ubwo yasezerwagaho ku itariki 23 Kanama 2022, byahamije igikundiro yari afitiwe, ku myaka 27, abakomeye n’aboroheje bose bakaba barashenguwe n’agahinda.

Mu bamuherekeje harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’ingirakamaro kandi wiyoroshyaga.

Yagize ati “Yari umwana w’Igihugu ukunda abantu, yakundaga Imana. Yacaga bugufi bidasanzwe”.

Umubyeyi we, Burabyo Michael yongeyeho ko yamubonaga nk’umwana ufite icyerekezo gikomeye uzagera kure.

Ati “Ibi bihe byo kumusezeraho bitweretse ko yari afite inshuti koko, gusa yanakundaga umuco”.

Yvana Buravan wari umaze igihe kitari gito mu muziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Malaika, This is love, Ninjye nawe, Oya, Just a dance, Garagaza, canga Irangi, Si belle n’izindi zakunzwe na benshi.

Imana imwakire mu bayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Maj. Gen Murasira ari mu ruzinduko muri Botswana

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari muri Botswana aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu. Muri uru ruzinduko yatangiye kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Minisitiri Murasira yashyize umukono ku masezerano yerekeranye n’ubutwererane mu by’Ingabo. Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Botswana, James Musoni. Minisitiri Murasira kandi muri uru ruzinduko ari kumwe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u […]

todayAugust 24, 2022 95

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%