Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col (Rtd), Joseph Rutabana yashyikirije Perezida Salva Kiir Mayardit, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sudani y’Epfo.
Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu biri mu murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.
Ku ya 25 Nzeri 2020, nibwo Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.
Mu bayobozi bashyizwe mu myanya, barimo Amb. Col (Rtd) Joseph Rutabana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage.
Ni inshingano yagombaga no gufatanya no guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, akagira ikicaro i Kampala muri Uganda.
Col Joseph Rutabana yahawe izi nshingano, yari asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Israel. Asimbura Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda (kuva muri Nyakanga 2009).
Ku ya 6 Gicurasi 2021, nibwo Amb Col Rutabana yakiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni mu biro bye nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame kuva kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2022, yatangiye urugendo rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yarutangiye ahura n’abaturage bo mu turere twa Ruhango, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe. Urugendo rwe rwa mbere mu Ntara y’Amajyepfo yarutangiriye mu Karere ka Ruhango, aho yaherukaga ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya gatatu imaze imyaka itanu. Avuga ko nubwo hari umwenda atabashije kwishyura wose ariko […]
Post comments (0)