Inkuru Nyamukuru

Ikibuga Rayon Sports yitorezagaho cyafunzwe

todayAugust 25, 2022 1961

Background
share close

Ikibuga cyo mu Nzove gisanzwe gikoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, cyafunzwe kugira ngo kivugururwe gishyirwe ku rwego rwiza bityo biyifashe kujya yitegura neza.

Ikibuga cyo mu Nzove cyafunzwe ngo kivugururwe

Mu minsi ishize Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga mukuru wayo, Skol, nibwo batangaje ko hateganywa ko mu gihe cya vuba ikibuga cy’imyitozo iyi kipe ikoresha giherereye mu Nzove, kizavugururwa kugira ngo cyongererwe ubushobozi ndetse kinatunganywe neza.

Kuri ubu iki kibuga guhera tariki 24 Kanama 2022 cyamaze gufungwa mu gihe kingana n’amezi abiri kidakoreshwa, ikipe ya Rayon Sports kuri ubu irajya ikorera imyitozo ku kibuga cya Runda (ku Ruyenzi) mu karere ka Kamonyi, ndetse iyi kipe ikaba ikiri no gushakisha ikindi kibuga gishobora kuyifasha mu gihe byaba ngombwa.

Ikibuga cya Nzove gifunzwe kugira ngo gitunganywe mu buryo butandukanye, harimo no kucyongerera ubushobozi ku buryo nibura kizakira abafana 1000, iki kibuga kandi cyari gisanzwe kirimo ubwatsi busanzwe kizashyirwamo tapi ndetse n’amatara byose bizafasha ikipe y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore kujya zitegura neza.

Uyu mushinga wari mu byumvikanyweho ubwo ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru bavugururaga amasezerano yabo muri Nyakanga 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda: Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano yitabye Imana

General Elly Tumwine wahoze ari Minisitiri w’umutekano muri Uganda yitabye Imana, yaguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya aho yari amaze iminsi avurirwa.  Gen Tumwine umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye imana ku myaka 68 Perezida Yoweri Museveni yanditse kuri Twitter ye ubutumwa avuga ko Gen Elly Tumwine yapfuye saa 5:46 z’igitondo cya none kuwa kane i Nairobi azize cancer y’ibihaha.  Yanditse amagambo yo kumushima ibyo yakoze, ati: “Byinshi […]

todayAugust 25, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%