Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahaye umurongo ibibazo birimo iby’abamotari

todayAugust 25, 2022 131

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakemuye ibibazo by’abaturage b’Akarere ka Ruhango ndetse bimwe muri byo asaba inzego bireba kubikurikirana.

Mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye rwo kuganira n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yarutangiriye mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, yagejejweho bimwe mu bibazo abaturage bafite kugira ngo abibakemurire.

Kanani Vianney, umuhinzi w’imyumbati, ni we wabimburiye abandi ageza kuri Perezida Paul Kagame ikibazo cy’ifumbire mvaruganda ihenze cyane ku buryo umuhinzi kuyibona bimugora, asaba ko Perezida yabibafashamo igiciro kikagabanuka.

Ikindi Kibazo Kanani yagejeje kuri Perezida ni ukubona uburyo bwo kuhira imyumbati mu gihe cy’izuba kugira ngo umusaruro wiyongere.

Ikindi kibazo yakemuye ni icy’uwitwa Imanaturikumwe Evode wo mu Karere ka Nyanza, wamugejejeho ikibazo cya mukuru we witwa Nshimiye Nteziryayo Wellars wari umusirikare witabye Imana azize impanuka, ariko amafaranga y’ubwishingizi yakurikiranywe n’umuvandimwe wa nyakwigendera ariko ntiyayashyikiriza umuryango we.

Ngo haje kubaho imanza z’ayo mafaranga, umwe mu bayahawe afata icyemezo cyo gutoroka aragenda abifashijwemo n’umucuruzi witwa Gafaranga Telesphore kuko ari we wamwishingiye ngo bamufungure ubwo yari akurikiranywe n’ubutabera.

Perezida Kagame yasabye ko uwo mucuruzi yakurikiranwa akayishyura kuko yagize uruhare mu gufunguza uwariye ayo mafaranga.Perezida Kagame yasabye umuyobozi w’Akarere ka Ruhango afatanyije n’inzego z’ubutabera kumenya aho uwo mugabo wariye amafaranga y’ubwishingizi y’umuvandimwe we yatorokeye, bamubona akabibazwa, ndetse na Gafaranga Telesphore wamufashije kurekurwa amwishingiye akayishyura.

Perezida Kagame yavuze ko uwamwishingiye azabyirengera, ndetse na we bamukurikirane bamenye irengero rye.Ati “Nibatabikora uzanyandikire ubutumwa kuri telefone cyangwa ushake uko ungeraho nzabikemura”.

Riberakurora Adolphe na we avuka mu Karere ka Ruhango. Yavuze ko yambuwe amasambu n’umugabo witwa Mutangana Eugene ukora mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) watwaye umutungo w’ababyeyi be uherereye i Kanombe, urimo inzu ndetse n’ikibanza, ubwo yari agiye gusura umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru Lieutenant Colonel Kananga abonye icyo kibanza aragikunda.

Ngo yahise atangira kuvana abantu babaga muri iyo nzu maze ayigira iye.Perezida Kagame yasabye abayobozi gufasha Riberakure Adolphe bagakurikirana amakuru ajyanye n’iby’umutungo w’ababyeyi be cyane cyane urwego bivugwa ko Mutangana Eugene akorera.

Bizimana Pierre na we yabajije ikibazo cyo kubakirwa Sitade muri Ruhango. Perezida Kagame yamusubije ko iyo gahunda ihari kandi ko bigiye gukorwa neza.

Uyu Bizimana yabarije abamotari muri rusange kugabanyirizwa imisoro n’ibindi bintu byose basabwa kugira ngo umumotari abe yujuje ibyangombwa byo kujya mu muhanda gutwara abagenzi, kuko usanga asabwa kwishyura ibintu byinshi cyane.

Ati “Nyakubahwa Perezida Ndasaba ko iki kibazo cyacu cy’abamotari mwakigira icyanyu rwose natwe tukabasha kugira icyo tugeraho”.

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Ibikorwa remezo ko yagikurikirana kigakemuka, Minisitiri yemera ko kiba cyakemutse mu gihe kitarenze amezi abiri. Perezida Kagame yavuze ko na we ubwe agiye kugikurikirana.

Bimenyerewe ko ahantu Perezida Kagame yagiriye uruzinduko asiga akemuye ibibazo by’abaturage ibidakemukiye aho agatanga umurongo w’uko bigomba gukemuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Perezida Kagame yemeye kubaha ibyo yabasezeranyije yiyamamaza muri 2017

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abaturage b’Akarere ka Ruhango ko ibyo yabemereye yiyamamaza mu mwaka wa 2017, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bitarakorwa bigieye gushyirwamo imbaraga bikagera ku baturage. Yabitangaje mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye rwo kuganira n’abaturage mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yarutangiriye mu K arere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022. Agaruka ku byo yabasezeranyije ubwo yiyamamazaga mu mwaka […]

todayAugust 25, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%