Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasuye umukecuru Nyiramandwa wo mu Karere ka Nyamagabe

todayAugust 26, 2022 234

Background
share close

Mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri Perezida Kagame yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yasuye umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel utuye mu Karere ka Nyamagabe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye n’uyu mukecuru ibirebana n’imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’umuturage no kuri gahunda ya Girinka munyarwanda.

Uyu mukecuru Nyiramandwa ubu afite imyaka 110 y’amavuko na we ari mu bahawe inka kugira ngo ijye imukamirwa ndetse inamufashe mu mibereho ye y’ubusaza. Kuri ubu abasha kubona amata yo kunywa ndetse agakamira n’abaturanyi.

Uyu mukecuru Nyiramandwa Rachel yakunze kugaragara ahantu Perezida Paul Kagame yabaga yagiriye uruzinduko mu bihe bishize muri Nyamagabe, ndetse bakagirana ibiganiro.

Ku ya 12 Werurwe 2019 nibwo Mukecuru Rachel Nyiramandwa wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe yashyikirijwe inka n’iyayo, akaba yari aherutse kuyigabirwa na Perezida Paul Kagame.

Nk’uko icyo gihe byavuzwe na Jean Marie Vianney Uwamahoro, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngiryi, Nyiramandwa atuyemo, uyu mukecuru ngo yarishimye cyane abonye iyo nka.Iyo nka yahise ikamwa nka litiro zigera ku munani, abana bose bari baje kwakira inka ya mukecuru banywa amata barishima.

Icyo gihe Uwamahoro yavuze ko uyu mukecuru n’ubundi akunda kutanga kuko ngo n’amata y’inka yahoranye na yo yayasangiraga n’abaturanyi.

Yemwe n’ibyo kurya yeza abisangira n’abandi. Kandi abikura mu buhinzi akora abifashijwemo n’amafaranga y’ingoboka ahabwa (Direct Support) ndetse n’umubyizi abaturanyi bajya bamuha. Icyo gihe Nyiramandwa yabanaga n’umukobwa we w’imyaka igera kuri 60.

Perezida Kagame yamugabiye inka nyuma y’uko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri Girinka ipfuye, n’isigaye ikaba itarabashaga kumuha amata uko abyifuza.

Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru Nyiramandwa tariki 26 Gashyantare 2019 ubwo yarimo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamagabe, aho yagiranye ibiganiro n’abaturage bari bahuriye kuri Sitade ya Nyagisenyi.

Ubwo yari amaze gusezera abaturage, uwo mukecuru yegereye Umukuru w’Igihugu agaragaza ko hari ibyo yari afite yashakaga kumubwira. Perezida Kagame yamuteze amatwi ndetse umuziki warimo uvuga uragabanywa kugira ngo abashe kumva uwo mukecuru.

Nyuma y’uko Perezida Kagame amwemereye inka ikamwa, umukecuru, n’amarangamutima menshi, yagize ati “Inka wampaye zaje ari ebyiri, hasigara imwe, indi yarapfuye.”

Perezida Kagame yamubajije niba iyasigaye ikamwa, umukecuru ati “Reka da! Nyanywa nyaguze rwose!”

Mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2010 umukecuru Nyiramandwa yahuye na Perezida Kagame barasuhuzanya

Perezida Kagame ati “Nzaguha ifite amata.”

Umukecuru yashimiye Umukuru w’Igihugu ati “Urakoze cyane Imana izagufashe…”

Rachel Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

No muri 2017 uyu mukecuru yagize amahirwe yo gusuhuzanya no kuvugana n’Umukuru w’Igihugu

Azwiho gukunda Umukuru w’Igihugu cyane kuko yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse n’ingendo yagiye akorera mu Karere ka Nyamagabe, hakaba n’ubwo bamufotora ari kumwongorera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB irashakisha Ngabo na Gahamanyi kubera ibyaha bakekwaho

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na Gahamanyi Frederic ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. Ngabo Felix ushakishwa na RIB Ibicicije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yatanze imyirondoro y’abagabo babiri, uyu Ngabo Felix ni mwene Rutonesha Robert na Nyirazaninka Esperance, aracyekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi. Icyaha biracyekwa ko yagikoze ku itariki ya 23 Kanama 2022 mu Karere […]

todayAugust 26, 2022 1822

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%