Mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri Perezida Kagame yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yasuye umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel utuye mu Karere ka Nyamagabe.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye n’uyu mukecuru ibirebana n’imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’umuturage no kuri gahunda ya Girinka munyarwanda.
Uyu mukecuru Nyiramandwa ubu afite imyaka 110 y’amavuko na we ari mu bahawe inka kugira ngo ijye imukamirwa ndetse inamufashe mu mibereho ye y’ubusaza. Kuri ubu abasha kubona amata yo kunywa ndetse agakamira n’abaturanyi.
Ku ya 12 Werurwe 2019 nibwo Mukecuru Rachel Nyiramandwa wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe yashyikirijwe inka n’iyayo, akaba yari aherutse kuyigabirwa na Perezida Paul Kagame.
Nk’uko icyo gihe byavuzwe na Jean Marie Vianney Uwamahoro, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngiryi, Nyiramandwa atuyemo, uyu mukecuru ngo yarishimye cyane abonye iyo nka.Iyo nka yahise ikamwa nka litiro zigera ku munani, abana bose bari baje kwakira inka ya mukecuru banywa amata barishima.
Icyo gihe Uwamahoro yavuze ko uyu mukecuru n’ubundi akunda kutanga kuko ngo n’amata y’inka yahoranye na yo yayasangiraga n’abaturanyi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na Gahamanyi Frederic ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. Ngabo Felix ushakishwa na RIB Ibicicije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yatanze imyirondoro y’abagabo babiri, uyu Ngabo Felix ni mwene Rutonesha Robert na Nyirazaninka Esperance, aracyekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi. Icyaha biracyekwa ko yagikoze ku itariki ya 23 Kanama 2022 mu Karere […]
Post comments (0)