Inkuru Nyamukuru

RIB irashakisha Ngabo na Gahamanyi kubera ibyaha bakekwaho

todayAugust 26, 2022 1822

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na Gahamanyi Frederic ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

Ngabo Felix ushakishwa na RIB

Ibicicije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yatanze imyirondoro y’abagabo babiri, uyu Ngabo Felix ni mwene Rutonesha Robert na Nyirazaninka Esperance, aracyekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi. Icyaha biracyekwa ko yagikoze ku itariki ya 23 Kanama 2022 mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, umudugudu wa Marembo, umujyi wa Kigali.

RIB kandi irashakisha uwitwa Gahamanyi Frederic, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

Gahamanyi Frederic na we ushakishwa

Uyu ni mwene Makuza Adrien, wavutse tariki ya 1 Mutarama 1980. Icyaha yagikoreye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Rusovu, umudugudu wa Rukurazo Intara y’Amajyepfo.

RIB irasaba uwababona ko yakwihutira gutanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB imwegereye cyangwa iya Polisi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abaturiye Pariki y’Akagera barishimira ibyavuye ku musaruro w’ubukerarugendo

Niyonzima Olivier ukuriye agakiriro ka Cyarubare, yatangaje ko yishimira ko betejwe imbere nta n’umwe uhejwe yaba umugore cyangwa Umugabo. Mubuhamya bwe, yavuze ko muri aka gakiriro gakoreramo abagabo 30 n’abagore 35. Muri aba bose bakora ubudozi, ububaji, gusudira, no gushushanya. Yagize ati “Mbere y’uko tuza muri iyi nzu mwatwubakiye, twari tubayeho ariko kwiyubaka byaratugoraga. Uyu munsi turabona ibiraka bitandukanye, hari n’ibiva muri Pariki y’Akagera, ndetse n’ahandi. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) […]

todayAugust 26, 2022 64

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%