Perezida Kagame yasuye umukecuru Nyiramandwa wo mu Karere ka Nyamagabe
Mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri Perezida Kagame yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yasuye umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel utuye mu Karere ka Nyamagabe. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye n’uyu mukecuru ibirebana n’imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’umuturage no kuri gahunda ya Girinka munyarwanda. Uyu mukecuru Nyiramandwa ubu afite imyaka 110 y’amavuko na we ari mu bahawe inka kugira ngo ijye […]
Post comments (0)