Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu gusobanura filimi, umuryango we watangaje gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro nyuma y’icyumweru kirenga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, aguye muri Afurika y’Epfo aho yari arwariye ari naho abanza gusezerwaho kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 saa moya za mu gitondo biteganyijwe ko aribwo umubiri we uzagezwa i Kigali ukakirwa n’abo mu murango we n’inshuti. Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n’umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera mu Bugesera aho yari asanzwe atuye.
Biteganyijwe ko Yanga azashyingurwa kuwa Mbere tariki 29 Kanama 2022. Nk’uko umuryango we wabitangaje mu itangazao yashyize hanze ku wa kane tariki 25 Kanama 2022.
Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022.
Yanga yamamaye mu gusobanura Filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 na 2013. Afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Post comments (0)