Inkuru Nyamukuru

Batatu batawe muri yombi bacyekwaho gukora ihererekanya mutungo w’imodoka mu buryo bw’uburiganya

todayAugust 27, 2022 5256

Background
share close

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ryafashe abantu batatu, bakurikiranyweho kugerageza gukora ihererekanya mutungo (mutation) w’imodoka mu buryo bw’uburiganya.

Harimo umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) wakoreraga mu ishami ryo mu Karere ka Ngoma, wateguye mu buryo bw’uburiganya inyandiko zerekana ihererekanya mutungo nyuma yo guhindura ibirarane by’imisoro kandi adakoze isuzuma ry’imodoka nk’uko biteganywa n’amategeko.

Abandi babiri ni nyir’imodoka nyirizina witwa Mashuti Eric n’undi mugabo wakoraga nk’umuhuza. Nyir’uguhabwa imodoka ya Hilux pick-up mu buryo bw’uburiganya witwa Munyaneza Cyprien, yavuze ko yayiguze n’undi muntu mu ntangiriro z’uku kwezi ariko imodoka ikaba yari ikiri mu mazina ya Mashuti.

Munyaneza yagize ati: “Twasanze imodoka yari ifite ibirarane by’imisoro ingana na Frw 3,487,650, yagombaga guhanagurwa mu minsi 10 nk’uko byari mu masezerano na nyir’ubwite Mashuti.”

Yakomeje agira ati: “Natunguwe no kumva Polisi impamagaye ikambaza ibijyanye na mutation y’umutungo bavugaga ko yuzuye. Navugishije ukuri imbere ya Polisi kubera ko imodoka yari iparitse mu rugo ifite nimero iranga ikinyabiziga ya mbere ndetse n’ikarita iranga ikinyabiziga yari icyanditse mu mazina ya nyirayo wa mbere.

Nyuma, naje guhamagarwa n’undi muntu (Mashuti) ambwira ko iherekanya mutungo ry’imodoka ryarangije gukorwa. Ngerageje guhuza ibyo uyu muntu yambwiraga ko imodoka yamaze kwandikwa mu mazina yanjye n’ubwo ntabigizemo uruhare na gato, hamwe n’ibyo Polisi yambajije, bintera urujijo.”

Munyaneza yagiriye inama abaturage guhora bari maso kugirango birinde kuba bagushwa mu cyaha.

Yagize ati: “Nishimiye ko Polisi yampamagaye mbere nkamenyeshwa ibirimo gukorwa ntabizi. Birashoboka ko nari kuba umufatanyacyaha mu bintu ntari nzi. Icyari kigiye kumbaho n’ibyo abo bantu bakoze, bishobora kuba ku wundi muntu, bisaba kuba maso no gufata ingamba zo kubaza ibintu utazi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa bacyekwaho ari bimwe mu bigize ibyaha byo gukora inyandiko mpimbano no kunyereza imisoro.

CP Kabera yagize ati: “Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryamenye ko umwe mu bakozi ba RRA yahinduye ibirarane by’imisoro iva ku mafaranga y’u Rwanda 3,487,650 igera ku Frw 1,930,500. Yatanze kandi nimero iranga ikinyabiziga nshyashya hamwe n’ikarita iranga ikinyabiziga atabanje gukora isuzuma ry’imodoka, bityo akora ihererekanya mutungo ry’imodoka atabonye ndetse n’uwanditsweho imodoka nta ruhare yabigizemo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yihanangirije abagerageza gukora ibikorwa nk’ibi by’uburiganya, akangurira abaturarwanda kujya banyura mu nzira nziza zemewe n’amategeko bagaca ukubiri n’ibibashora mu byaha bibaviramo gufungwa.

Aba bombi uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye abaturage kugaragaza ababaka ruswa

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yasabye abaturage basiragizwa kubera kwakwa ruswa, ko bajya bagaragaza abayibaka. Perezida Kagame avuga ko hari abayobozi batinda gutanga serivisi ku baturage bitwaza kwitinza no kwinyuza hirya no hino, bashaka ko umuturage atecyereza icyo abaha nk’aho hari icyo abagomba. Yagize ati "Mujye mubyanga cyangwa mubitubwire, ni abanyabwoba, iyo bamenyekanye biraboneka."Perezida Kagame avuga ko hari […]

todayAugust 27, 2022 124

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%