Batatu batawe muri yombi bacyekwaho gukora ihererekanya mutungo w’imodoka mu buryo bw’uburiganya
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ryafashe abantu batatu, bakurikiranyweho kugerageza gukora ihererekanya mutungo (mutation) w’imodoka mu buryo bw’uburiganya. Harimo umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) wakoreraga mu ishami ryo mu Karere ka Ngoma, wateguye mu buryo bw’uburiganya inyandiko zerekana ihererekanya mutungo nyuma yo guhindura ibirarane by’imisoro kandi adakoze isuzuma ry’imodoka nk’uko biteganywa n’amategeko. Abandi babiri ni nyir'imodoka nyirizina witwa Mashuti Eric n'undi mugabo wakoraga […]
Post comments (0)