Uncategorized

Senateri Coons yaganiriye na Perezida Kagame uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique

todayAugust 27, 2022 204

Background
share close

Senateri Chris Coons, yagaragaje ibyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame ubwo yabakiraga mu cyumweru gishize, birimo uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo Perezida Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’intumwa za rubanda ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari ziyobowe na Senateri Chris Coons.

Icyo gihe Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwatangaje ko uru ruzinduko rw’izi ntumwa za rubanda, rwari rugamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Senateri Chris Coons abinyujije kuri Twitter ye ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yagaragaje ko mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame harimo n’uruhare u Rwanda rukomeje kugaragaza mu kugarura amahoro muri Mozambique.

Yagize ati: ” Nahuye na Perezida Kagame muri Village Urugwiro mu cyumweru gishize kugirango tuganire ku ruhare rw’u Rwanda mu mutekano muri Mozambique, uburyo kubungabunga ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda bishobora kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse no kurwanya imihindagurikire y’ikirere.”

Senateri Chris Coons yari ayoboye itsinda ryari rigizwe n’abasenateri batatu ndetse n’abadepite batatu, aho bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#KwitaIzina2022: Imyiteguro irarimbanyije

Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bishimiye ko uyu muhango ugiye kongera kuba imbona nkubone, aho biteze kwakira imbaga y’abashyitsi bazaba baturutse imihanda yose hirya no hino ku isi. Abaturage bishimiye kuba umuhango wo Kwita Izina ugiye kongera gukorwa imbona nkubone Muri uyu muhango ugiye kuba ku […]

todayAugust 27, 2022 129


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%