Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN zambitswe imidari y’ishimwe

todayAugust 27, 2022 135

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-3 n’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe imidari y’ishimwe.

Iyi midali bayihawe mu rwego rwo kubashimira uruhare rukomeye bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudan y’Epfo.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, ubera ku birindiro bya gisirikare bya Durupi biherereye mu murwa mukuru Juba.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ingabo za Rwanbatt-3, Col Christophe Rutaremara, wavuze mu izina ry’izo Ngabo imitwe yombi, yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa, kubera ubufatanye bwabo bwatumye babasha gusohoza inshingano z’ubutumwa bwa UNMISS.

Uyu muhango wari uyobowe n’umuyobozi w’agateganyo, Major Gen. Main Ullah CHOWDHURY, washimye umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere za Rwanbatt-3 n’u Rwanda muri rusange, kubera uruhare bagize mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Ati “Ndashaka kongera gushimangira ko izi Ngabo imitwe yombi, zagaragaje ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru, kwiyemeza n’ubwitange mu gusohoza inshingano ni’mirimo bashinzwe bijyanye n’ubutumwa bwa UNMISs. Umudari ni ikimenyetso cy’imirimo yanyu ikomeye mwakoze, ubwitange n’inkunga yanyu muri iyi manda yanyu, bigamije gushimangira amahoro arambye muri Sudani y’Epfo.”

Rwanbatt3 yatangiye imirimo yayo ku ya 29 Ukwakira 2021, aho yagiye ikora ibikorwa bitandukanye birimo irondo, gushyiraho ibigo by’agateganyo byabaga bishinzwe ibikorwa by’agateganyo kure y’icyicaro gikuru cya batayo, gutanga serivisi zita ku buvuzi, gutanga amazi ndetse zikora n’umuganda. Mu gihe umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere wakoze amarondo yo mu kirere.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo (SSPDF), umuryango w’Abanyarwanda batuye ndetse n’abakorera muri icyo gihugu, abayobozi muri UN n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yanenze abayobozi bazarira mu nshingano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aranenga abayobozi bafite umuco wo guhishira ibibazo bikwiye kuba bifatirwa imyanzuro, bikabonerwa ibisumbizo ku gihe cyangwa ibikomeye bikamenyekana bigashakirwa ibisubizo birambye. Perezida Kagame yanenze abayobozi bazarira mu nshingano Yabitangarije mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri agirira mu Ntara y’Amajyefo, aho yasuye Akarere ka Nyamagabe, agasanga hari ibikorwa remezo byagiye bidindira birimo n’uruganda rw’Ingano yongeye kumva ikibazo cyarwo, kandi hashize iminsi icyo kibazo kigaragajwe. Perezida Kagame yavuze […]

todayAugust 27, 2022 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%