Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yakiriye ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage, hakabamo ibyo yahaye iminsi itatu ngo bibe byakemutse, harimo n’icya Muhizi Anatole.
Perezida Kagame yasabye ko ibibazo by’abaturage bikemuka bwangu
Icyo kibazo cyabajijwe na Muhizi Anatole waturutse mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ni icyo avuga ko yambuwe inzu ye na Banki Nkuru y’Igihu (BNR) ifatanyije n’Ikigo cy’ubutaka, ngo akaba yarayiguze n’umugabo witwa Rutagengwa Jean Léon.
Ati “Nyakubahwa Perezida naguze inzu muri 2015, ifite ibyangombwa byose ndetse yari ifite ibipapuro bya RDB ko itatanzweho ingwate, na noteri w’ikigo cy’ubutaka anyemerera kugura, ko nta kibazo inzu ifite. Tugeze mu gihe cyo gukora mitatiyo, BNR ibuza ikigo cy’ubutaka kumpa ibyangombwa kuko uwo twaguze ngo yari umukozi wa BNR kandi yayibye”.
Muhizi yasabye Perezida Kagame kumurenganura kuko iki kibazo cye nta rwego rw’ubuyobozi atakigejejemo bakamubwira ko kigiye gukemuka, ariko ntibishoboke kugeza na n’ubu akaba atarandikwaho iyo nzu ye.
Muhizi yibukije Perezida Kagame ko iki kibazo cyigeze kumugezwaho ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2017, icyo gihe Perezida Kagame yagishinze Dr Mukabaramba Alivera ngo agikemure, ariko Muhizi aza guhabwa igisubizo ko ari ukwiyambaza Imana, ko BNR yabihakanye kumuha iyo nzu.
Muhizi Anatole waturutse mu Karere ka Kamonyi
Ati “Ikimbabaza ni uko nta rwego rw’ubuyobozi butazi iki kibazo kuva ku rwego rw’akarere kugeza k’urw’umuvunyi ndetse hari n’Abadepite baje ku Karere ka Kamonyi, mbasobanurira icyo kibazo bataha bambwiye ko kizakemuka vuba ariko na n’ubu ntikirakemuka”.
Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, gukurikirana iki kibazo kigakemuka mu gihe kitarenze iminsi itatu, Muhizi akandikwaho inzu ye.
Mugabe Eric ni umusore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rusizi waciye mu buzima bwo mu muhanda, aza kubukurwamo n’umupolisi ubwo yafatwaga mu mukwabu wo gufata inzererezi.
Uyu Mugabe yaje kuvamo umugabo uhamye ndetse aza no kwiga abasha gukora umushinga wo kubaka ishuri abikuye ku nama Perezida Paul Kagame yahaye urubyiruko ko arirwo maboko y’ejo hazaza.
Perezida Kagame yamwereye inkunga ndetse amubwira ko agomba kwegera Minisiteri y’Uburezi, akayigezaho uwo mushinga we ikamufasha kwagura ibikorwa bye.
Ikindi kibazo Perezida Kagame yasabye ko gikemuka vuba ni icya Koperative Gisuma Coffe ikorera mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Giheke, ihagarariwe na Nshimyumukiza Philemon, wagaragaje uburyo iyi koperative yakorewe uburiganya n’uwitwa Habiyambere Guillome, waje aturutse i Kigali avuga ko afite kompanyi yitwa Hidden Wealth, abiba miliyoni 46 n’ibihumbi 158.
Iki kibazo Nshimyumukiza avuga ko cyagiye mu nkiko z’ubucuruzi ziherereye i Huye na Kigali, baramutsinda bategeka ko imitungo ye ifatirwa akishyura iyi koperative, bageze mu kigo cy’ubutaka ndetse no muri RDB, basanga uwo mugabo imitungo ye ngo atarigeze ayiyandikishaho ahubwo ko yanditse ku bandi bantu.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika, abakuriye ibigo bikomeye by’ubucuruzi, n’abakuru b’imiryango mpuzamahanga bateraniye i Tunis muri Tuniziya mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’Afurika yiswe 'Inama ya Tokyo'. Iyo nama yashyizweho na leta y’Ubuyapani kuva mu 1993 mu rwego rwo gufasha Afurika mu iterambere n’umutekano. Ibyerekeye icyuho mu bukungu cyatewe n’icyorezo cya Covid 19, ikibazo cy’ibiribwa cyarushijeho gukomera kubera intambara Uburusiya burwana na Ukraine ndetse n’ibyerekeye imihindagurikire y’ikirere ni bimwe mu byo bari […]
Post comments (0)