Inkuru Nyamukuru

RIB imaze guta muri yombi Abantu 19 bakekwaho kwangiza ibidukikije

todayAugust 29, 2022 447

Background
share close

Nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) mu turere dutandukanye, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye ibikorwa byo guta muri yombi abakekwa.

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira yatangarije ikinyamakuru The New Times ko kugeza ubu abantu 19 batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo kwangiza ibidukikije.

Yavuze ko kugeza ubu abafashwe ari abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati: “Muri ibyo byaha harimo ubucukuzi butemewe, kutubahiriza amabwiriza yubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwigomeka ku buyobozi”.

Yavuze ko abakekwa bafatiwe mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge, Gakenke na Ngororero bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, ndetse na Nduba.

Raporo y’ikigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda (REMA), ivuga ko byibuze amasosiyete atanu acukura amabuye, atanu acukura ibumba, ane akora ibikorwa byo gucukura umucanga mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Gakenke na Ngororero baherutse gusanga yangiza ibidukikije guhera muri Kanama 8 kugeza 14 Kanama 2022.

Igenzura kandi ryerekanye ko amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ibikorwa byazo byateje isuri, kwanduza imigezi, kwangiza ibishanga ndetse akananirwa gusubiranya aho akorera Ibikorwa byayo.

REMA yasanze kandi amwe mu masosiyete akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yari yarahagaritswe akora mu buryo butemewe n’amategeko nta ruhushya.

Igice cya raporo yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize kigira kiti: “Bamwe bakoraga batubahirije ibyifuzo byatanzwe n’ubushakashatsi ku ngaruka ku bidukikije (EIA).”

Isuzuma ku ngaruka ku bidukikije ni uburyo bukoreshwa mu gusuzuma ingaruka zikomeye z’umushinga cyangwa ubusabe bw’igikorwa cy’iterambere bishobora kugira ku bidukikije.

Muri iri genzura kandi ni uko amasosiyete yasuwe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basanze nta bakozi bagira bashinzwe kurengera ibidukikije.

Murangira akomeza avuga ko kutubahiriza amategeko agenga ibidukikije biteza ingaruka z’igihe kirekire kandi zitandukanye zirimo no kubura ubuzima.

Yagize ati: “Iyo utubahirije amabwiriza agenga ibidukikije, ingaruka ni nyinshi hariho abagwirwa n’ibirombe bagapfa, abarwara indwara zidakira kubera kutagira ibikoresho bibakingira no kwanduza amazi, ibi byose bigira ingaruka z’igihe kirekire.”

Umuvugizi wa RIB, yaboneyeho gusaba abantu bose bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro kurushaho kubahiriza amabwiriza yashyizweho kuko ingaruka zo kutubahiriza amategeko arizo ziremereye.

Uretse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa hadakurikijwe amabwiriza yashyizweho, ibindi bikorwa byangiza ibidukikije bigira ingaruka zigihe kirekire ku buzima bw’abantu, harimo gutema no gutwika amashyamba, kwangiza amazi no gutura mu bishanga n’ibyuka bihumanya ikirere.

Kwangiza ibidukikije bigira ingaruka zirimo no guteza ibiza bigira ingaruka zitandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Barishimira ko babonye ‘Cotex’ ishobora gukoreshwa mu myaka ibiri

Urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abagore barishimira ubwoko bw’impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa (Cotex cyangwa Pads) bakenera mu gihe cy’imihango, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, bidasabye ko hari izindi bagura. Ni Cotex zikoze mu mwenda udashobora kugira ingaruka ku bazikoresha Ni impapuro z’isuku zitwa KosmoPads zikorerwa mu Rwanda, zikanakorwa n’Abanyarwanda, aho zikoze mu buryo iyakoreshejwe ishobora kumeswa n’isabune isanzwe, ubundi ikanikwa ikongera gukoreshwa nta kibazo. Izi Cotex zikozwe mu mwenda usanzwe ari […]

todayAugust 29, 2022 175

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%