Inkuru Nyamukuru

BK Group yungutse arenga miliyari 28Frw mu gice cya mbere cya 2022

todayAugust 31, 2022 50

Background
share close

Ibigo bigize BK Group byatangarije abanyamigabane babyo hamwe n’abakiriya muri rusange, ko byungutse miliyari 28 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2022.

BK Group ivuga ko iyi nyungu yiyongereye ku rugero rwa 24.5% ugereranyije n’iyabonetse mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2021, aho yari yungutse miliyari 22 na miliyoni 800Frw.

BK Group igizwe na Banki ya Kigali (BK Plc), Ikigo cy’Ubwishingizi BK Insurance hamwe na BK TecHouse, ikigo giteza imbere ikoranabuhanga.

Mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022 imari shingiro yayo yarazamutse igera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 1,641 na miliyoni 800Frw, avuye kuri miliyari 1,590 na miliyoni 400 yari agezweho mu gihe nk’iki cy’umwaka wa 2021.

Ni mu gihe inguzanyo zatanzwe muri iki gice cya mbere cy’umwaka wa 2022 zanganaga na miliyari 1,013 na miliyoni 400, avuye kuri miliyari 990 na miliyoni 300Frw yatanzwe mu mwaka ushize wa 2021.

Amafaranga abakiriya babikije kuri Banki na yo yariyongereye mu mezi atandatu ya mbere ya 2022, kuko yavuye kuri miliyari 974 na miliyoni 500 yari yabikijwe mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2022 akagera kuri miliyari 1,025 muri uyu mwaka.

Abanyamigabane bagize ibigo bya BK Group na bo babashije kugabana inyungu yabonetse ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 296 na miliyoni 500 mu gice cya mbere cya 2022, mu gihe ubushize bahawe agera kuri miliyari 285 na miliyoni 300.

Habyarimana Béata, Umuyobozi Mukuru wa BK Group

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béata Habyarimana yashimishijwe n’imikorere myiza y’ibigo bigize urwo rwego, yatumye habaho kubona inyungu ya 24.5%.

Mme Habyarimana avuga ko abanyamigabane n’abashoramari muri BK Group bazashimishwa cyane n’imikorere myiza ihoraho muri ibyo bigo.

Agira ati “Dukomeje guha agaciro gakomeye abanyamigabane bacu kandi tukaba duteganya kubereka imibare irushijeho kuba myiza y’igice cya kabiri cy’umwaka wa 2022.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko inyungu BK Group yabonye ishimishije ku banyamuryango b’ibyo bigo, kandi ko abitabira serivisi za Banki ya Kigali muri rusange bibaha icyizere cyo kuzana imishinga ikeneye guhabwa igishoro.

Dr Diane Karusisi, Umuyobozi wa Bank ya Kigali

Dr Karusisi agira ati “Banki ya Kigali yakoze neza mu gihembwe cya kabiri ndetse no mu gice cya mbere cya 2022, ntabwo inguzanyo ziyongereye nk’uko twabiteganyaga ariko turimo kubona ireme ry’imari shingiro nyuma y’icyorezo Covid-19, bivuze ko dukomeye cyane mu gice cya mbere cya 2022.”

Dr Karusisi yizeza ko igice cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2022 na cyo cyitezweho umusaruro mwiza, bitewe n’uko Urwego rw’Abikorera rumaze kongera kujya ku murongo nyuma y’icyorezo Covid-19.

BK Group yashinzwe mu mwaka wa 1966, ikaba ifite Banki ya Kigali ya mbere mu Rwanda mu zifite imari shingiro nini kuko yihariye 32% by’isoko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Major General Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika

Major General Vincent Nyakarundi Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z'u Rwanda RDF, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA). Uru ruzinduko yagiriye muri Santrafurika ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, yasuye Ingabo z'u Rwanda ahitwa Socatel M'poko ku birindiro bikuru byazo muri Repubulika ya Santrafurika. Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof Faustin Archange Touadéra, […]

todayAugust 31, 2022 261

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%