Urwego rw’Igihugu rw’iterambere RDB, kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2022, rwatangaje ko Umunya – Cote d’Ivoire rurangiranwa muri ruhago, Didier Yves Tébily Drogba n’Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, bari ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022.
Umunyabigwi Didier Drogba ategerejwe mu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi
Igikomangoma Charles w’u Bwongereza, yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM, muri Kamena 2022.
Gusa kugeza ubu nta makuru yemeza niba Prince Charles, azitabira uyu muhango imbonankubone cyangwa se azawitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Didier Drogba ni umwe mu bakinnyi beza Umugabane wa Afurika wagize ndetse bazahora bazirikanwa mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.
Prince Charles na Didier Drogba bashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi biyongera ku bandi bamaze gutangazwa barimo, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs, Gilberto Silva wakiniye Arsenal na Brazil.
Prince Charles, azita izina abana b’Ingagi zo mu birunga
Ibigo bigize BK Group byatangarije abanyamigabane babyo hamwe n’abakiriya muri rusange, ko byungutse miliyari 28 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2022. BK Group ivuga ko iyi nyungu yiyongereye ku rugero rwa 24.5% ugereranyije n’iyabonetse mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2021, aho yari yungutse miliyari 22 na miliyoni 800Frw. BK Group igizwe na Banki ya Kigali (BK Plc), Ikigo cy’Ubwishingizi BK Insurance hamwe […]
Post comments (0)