Inkuru Nyamukuru

Didier Drogba n’igikomangoma Charles mu bazita amazina abana b’ingagi

todayAugust 31, 2022 71

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere RDB, kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2022, rwatangaje ko Umunya – Cote d’Ivoire rurangiranwa muri ruhago, Didier Yves Tébily Drogba n’Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, bari ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022.

Umunyabigwi Didier Drogba ategerejwe mu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi

Igikomangoma Charles w’u Bwongereza, yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM, muri Kamena 2022.

Gusa kugeza ubu nta makuru yemeza niba Prince Charles, azitabira uyu muhango imbonankubone cyangwa se azawitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Didier Drogba ni umwe mu bakinnyi beza Umugabane wa Afurika wagize ndetse bazahora bazirikanwa mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Prince Charles na Didier Drogba bashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi biyongera ku bandi bamaze gutangazwa barimo, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs, Gilberto Silva wakiniye Arsenal na Brazil.

Prince Charles, azita izina abana b’Ingagi zo mu birunga

Harimo kandi Louse Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF. Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima na Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions.

Urutonde rwabantu bazita amazina abana b’ingagi 20, rugaragaraho ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izifite aho zihuriye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.

Uyu muhango wo kwita abana b’ingagi amaziza ubaye ku nshuro ya 18, Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.

Hari hashize imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Itsinda rya Sauti Sol naryo riri ku rutonde rw’abazita amazina abana b’ingagi

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK Group yungutse arenga miliyari 28Frw mu gice cya mbere cya 2022

Ibigo bigize BK Group byatangarije abanyamigabane babyo hamwe n’abakiriya muri rusange, ko byungutse miliyari 28 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2022. BK Group ivuga ko iyi nyungu yiyongereye ku rugero rwa 24.5% ugereranyije n’iyabonetse mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2021, aho yari yungutse miliyari 22 na miliyoni 800Frw. BK Group igizwe na Banki ya Kigali (BK Plc), Ikigo cy’Ubwishingizi BK Insurance hamwe […]

todayAugust 31, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%